Ngoma: Hatangijwe ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, abaturage basabwa gukomeza kubumbatira umuco Nyarwanda
Ku wa 01/10/2025 mu Murenge wa Sake, hatangirijwe ku mugaragaro Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, igikorwa cyitabiriwe n’abaturage n’abayobozi batandukanye. Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Nathalie NIYONAGIRA, washimangiye ko ari igihe gikomeye cyo gusubiza amaso inyuma, kwibuka amateka y’igihugu, no gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu butumwa bwe, Madamu NIYONAGIRA yibukije abaturage ko gukomeza kubumbatira ubumwe ari ishingiro ry’iterambere rirambye ry’igihugu asaba buri wese kugira uruhare mu kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kurwanya icyacamo Abanyarwanda ibice no gushyigikira ibikorwa byose bigamije kubanisha neza abanyarwanda.
Yagarutse kandi ku budaheranwa Abanyarwanda berekanye mu rugendo rwo kubaka igihugu cyabo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abaturage kurushaho kurangwa n’ubwitange, gukunda igihugu no kubaka imibanire myiza ishingiye ku muco nyarwanda wo gufashanya mu byose.
Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa kuzakorwamo ibikorwa bitandukanye bigamije gushimangira indangagaciro z’ubumwe, amahoro n’iterambere mu Karere ka Ngoma.