Ngoma: Hatangijwe umwaka w'amashuri wa 2025-2026, abanyeshuri basabwa guhatana
Kimwe n’ahandi mu gihugu no mu Karere ka Ngoma ku ishuri rya G.S Kabare riherereye mu Murenge wa Remera niho hatangijwe umwaka w'amashuri wa 2025-2026, abayobozi basaba abanyeshuri gushyiramo imbaraga bagaharanira intsinzi mu masomo biga.
Ikigo cya GS Kabare cyiigaho abanyeshuri 934, abahungu 500, abakobwa 435.
Uretse aha ku ishuri rya GS Kabare hatangirijwe umwaka w'amashuri wa 2025-2026, abayobozi batandukanye n'Inzego z’umutekano basuye ibindi bigo birimo GS Remera na St Francois de Sales bareba itangira ry’amashuri, isuku n’ibindi bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yashimiye abana bagereye ku ishuri ku gihe n’ababyeyi babohereje.
Meya Niyonagira yavuze ko ubwitabire butaragera 100% aboneraho gushishikariza ababyeyi kohereza abana.
Yagize ati “Niba mu banyeshuri 900 biga hano kuri G.S Kabare hamaze kuza muri 700, abagera kuri 200 bakibura ni benshi, tuzi neza ko abarengeje mu mwaka wa Kane (S4) kuzamura bo bakunze kumva ko kujya ku ishuri ku ikubitiro atari ngombwa cyane bakabanza kunyura hirya no hino bakagera ku ishuri bakererwe kandi bagenzi babo bajye mbere baba baratangiye amasomo bityo rero turabasaba ko bakwiye kujya ku ishuri mu gihe cyateganyijwe na Minisiteri.”
“Turashishikariza ababyeyi, abana ntibakabaganze, umwana ajye agenda ku munsi wo kugenda kandi umubyeyi akurikirane ko yaheze ku ishuri kuko ashobora gutakarira mu nzira bikamuviramo ingaruka nko guterwa inda zitateguwe.”
Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburasirazuba, Col Richard Rwamafigi mu ijambo rye yagize ati “Kuba mwaraziye ku gihe birerekana y'uko haricyo tubabonamo ejo hazaza muri mwebwe, ikindi musa neza, kandi nizere ko atari ku mubiri gusa iri no mu mitwe yanyu.”
Col Rwamafigi yakomeje agira ati “Batweretse uko mwatsinze ubushize ni byo kwishimirwa ariko ntimuryame, umunyeshuri mwiza nuhatana, iyo udahatana ntacyo ushobora kugeraho.”
Abarimu basabwe kwigisha abana neza kuko aribo bahorana n’abana umwanya munini kurusha ababyeyi babo.
Muri 2024 mu Karere ka Ngoma habarurwaga ibigo by’amashuri abanza 103, mu mashuri yisumbuye mu bumenyi rusange hari ibigo 64, naho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro habarurwa ibigo 19.