Ngoma: Hatangiye amatora y’abagize Komite y’Ihuriro ry’Abana
Mu Karere ka Ngoma hatangiye igikorwa cy’amatora y’abagize komite y’ihuriro ry’abana, hagamijwe guha ijambo urubyiruko ruto no kurushishikariza kugira uruhare mu bibakorerwa.
Kuri uyu munsi taliki 28/08/025, amatora yabereye ku rwego rw’imidugudu n’utugari, aho abana batoranyije abo bizera ko bazabahagararira mu gukomeza kuzamura ijwi ry’umwana no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Nk’uko gahunda yagenwe ibiteganya, kuwa 29 Kanama 2025 amatora azakomeza ku rwego rw’imirenge yose igize Akarere ka Ngoma, aho hazatorwa abagize komite z’ihuriro ry’abana ku rwego rw’imirenge.
Ihuriro ry’abana rifatwa nk’umuyoboro w’ingenzi mu kugaragaza ibitekerezo, ibibazo n’ibyifuzo by’abana, rikaba rifasha inzego zitandukanye gufata ibyemezo bibazirikana kandi bigamije kubaha ijambo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko aya matora ari intambwe ikomeye mu kubaka ejo hazaza h’abana no gukomeza kubatoza indangagaciro z’ubuyobozi, ubufatanye no gukurana umuco wo kumenya gufata ibyemezo bakiri bato.