NGOMA: IBIKORWA BY’UMUSHINGA PASP BIRASHIMISHIJE

PASP (Climate Resilient Post-Harvest and Agribusiness Support Project)ni umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) wo gufata neza umusaruro ukomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, kuwongerera agaciro no kuwugeza ku isoko hagamijwe kurengera ibidukikije.  
•    PASP ni umushinga uterwa inkunga na IFAD(International Fund for Agricultural Development) ukaba waratangiye mu kwa 03/2014 ukaba uzamara igihe cy’imyaka 5.
    Uyu mushinga uzatanga uruhare rwawo mu kugera ku ntego Leta yiyemeje mu kugabanya ku buryo bufatika ibihombo biboneka mu musaruro no gutanga amahirwe y’akazi ku banyarwanda bose, wibanda cyane cyane ku rubyiruko n’abagore.  Uyu mushinga uzongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi  binyuze mu nganda nto n’iziciriritse bihuzwa n’amasoko y’ubucuruzi.
    PASP igamije kandi guha ingufu uruhererekane rw’itunganywa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (agro-processing) no kugabanya ibihombo mu rwego rwo gutanga  amafaranga y’inyongera  no gutanga akazi.   
    PASP na none izoroshya kandi itere inkunga yibanda ku makoperative, inganda nto n’iziciriritse  mu gutunganya umusaruro.
Umushinga PASP utera inkunga imishinga inyuranye irebana n’ubuhinzi n’ubworozi harimo:
    Amakusanyirizo y’amata(Milk Collection Center:MCC);
    Ubwanikiro(Dryer facilities);
    Ibigega byo guhunika imyaka(Warehouses and storage facilities);
    Ibikoresho by’ubwikorezi ni byo gupfunyikamo(Transport equipments/Facilities and Packaging);
    Ibindi bikoresho bitandukanye byo gutunganya umusaruro (Maize shellers, scales, Moisture meters, Palettes, milk cans and cooler machines, etc.)
Uko inkunga itangwa.
Ukeneye iyi nkunga afashwa gutegura umushinga we ku buntu akawugeza kuri Banki, ikigo cy’imari cyangwa SACCO bifitanye amasezerano y’imikoranire na BDF. Iyo umushinga wemewe, banki, ikigo cy’imari cyangwa SACCO bikorana na nyir’umushinga,
bimusabira inkunga biciye muri BDF(Business Development Fund). Inkunga itangwa iri hagati ya 20-40% by’agaciro k’ishoramari ry’Umushinga. Iyi  nkunga igomba gukoreshwa icyo yasabiwe, kandi uyihawe asabwa kwishyura neza kugira ngo ayegurirwe burundu. Ingano y'inkunga
•    Umushinga muto utarengeje 40,000$ uhabwa inkunga (25-40%)=10,000$-16,000$
•    Umushinga uciriritse utarengeje 100,000$ uhabwa inkunga(20%-40)=20,000$-40,000$
•    Umushinga munini utarengeje 200,000$ uhabwa inkunga (20%-40%)=40,000$-80,000$.
Mu karere ka NGOMA Umushinga PASP umaze kuhageza ibikorwa bishimishije. Ibyo bikorwa bikaba bimaze gukorwa mu gihe cy’umwaka umwe gusa, bikurikiranwa, umunsi ku wundi n’umukozi wa PASP mu karere ka Ngoma, Bwana MASENGESHO Michel.
Mu bikorwa bya PASP muri Ngoma hari:
-    Ubwanikiro bugezweho bwubakiwe COPAMUJA (40,000,000 FRW) (BURACYUBAKWA);
-    Ubwanikiro bugezweho PASP yateye inkunga koperative KOREMU (40,000,000 FRW) (BWARUZUYE);
-    Umushinga w’imodoka ifite agaciro ka 30,000,000 FRW ya   Koperative KOREMU, PASP yawuteye inkunga ya 12,000,000 FRW;
-    Ubuhunikiro bugezweho (Warehouse) PASP yateyemo,  inkunga Cooperative COPAMUJA (100,000,000 FRW).

Mu nama y’ubukangurambaga yabaye kuya 03/03/2016,  Bwana GISAGARA Emmamuel, Umukozi ushinzwe  gukurikirana imishinga (Rural Access to Finance Specialist)muri PASP, yasabye abari bitabiriye iyo nama barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge,  Abagoronome n’Abashinzwe ubutaka mu mirenge, Abayobozi b’Ibigo by’imari n'ubwiteganyirize bikorera muri NGOMA, Abacungamutungo ba za SACCO, Uhagaraiye Urugaga rw’Abikorera(PSF), Uhagarariye Ikigo cya BDF, gukora ubukangurambaga hose kugira ngo hakorwe imishinga myinshi kandi myiza igamije ishoramari mu buhinzi n’ubworozi  ishobora guterwa inkunga kuko amafaranga ahari.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA


Back