NGOMA: IBYUMBA BY’AMASHURI BISHYA BYARATASHYWE

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/01/2016, mu Karere ka NGOMA, hatashywe ibyumba bishya by’amashuri. Iki gikorwa kikaba cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Madame KIRENGA Providence.

 

Mu karere ka NGOMA huzuye ibyumba bishya 34: amashuri asanzwe 20, amashuri y’incuke 9 n’amasomero 5. Kuri ibyo byumba 34 hakaba hiyongeraho ubwiherero 48. Muri rusange ibi bikorwa byatashwe, byakozwe mu gihe gito gishoboka kitarenze amezi atatu, bikaba byaratwaye akayabo k’amafaranga 289.192.305. Ibirori byo gutaha ibyumba bishya by’amashuri byabereye mu Murenge wa Kibungo, ku Kigo cy’amashuri cya  Rubona mu Kagari ka Gatonde.

 

Mu ijambo yagejeje ku baturage n’abana b’abanyeshuri bari baje muri icyo gikorwa cyo gutaha ibyuma bishya aho I Rubona, Umuyobozi w’Akarere wungirije, Madame KIRENGA Providence, wababwiye ko impamvu ikomeye yo kuza kuganirira aho i Rubona ari ukugira ngo bafatanyirize hamwe gushimira Leta y’ u Rwanda ihora izirikana gushyira mu igenamigambi ryayo ibyifuzo by’abaturage, igakemura ibibazo byabo. Ababyeyi bo muri ako gace, bakaba bari baragaragaje ikibazo cy'uko abana barangizaga amashuri abanza, ariko bagacika intege zo gukomeza kuko aho bagombaga kujya kwigira hari kure cyane.  Yababwiye ko Leta yumvishe ibyifuzo byabo. Yasabye ababyeyi kugira kirazira umuco mubi wo kutajyana no kuvana abana mu ishuri kuko ubu nta mpamvu ihari yaba urwitwazo.

 

Ku kibazo cy’ibitabo by’abarimu n’Abanyeshuri cyabajijwe n’Umuyobozi w’Ikigo, Madame MUKAMUHIZI Hyacinthe, Umuyobozi w’Akarere wungirije, Madame KIRENGA Providence yasabye ubuyobozi bw’Ikigo kwandikira akarere bugaragaza ubwoko bw’ibitabo bikenewe n’ingano yabyo.

Abana nabo bishimiye ayo mashuri, bavuga ko impungenge zo kwigira kure bari bafite zikemutse, ko bagiye kunanara amashuri.

 

By SIBOMANAJean Bosco
PRMCO/NGOMA
 
Back