NGOMA: ICYUMWERU CYA GIRINKA CYASHOJWE
Gahunda ya Girinka ni imwe muri gahunda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yashyizeho mu rwego rwo kurwanya ubukene. Buri mwaka hatangwa inka izindi zikiturwa.
Girinka ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yafashe igendeye ku muco nyarwanda, aho byahozeho kwifurizanya gutunga, bityo abatunze bakaremera udatunze kugira ngo ave mu bukene n’ubworo. Iyo gahunda yatangiye muri 2006, itangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME. Muri rusange gahunda igamije koroza imiryango ikennye idashobora kwibonera inka kugira ngo ibashe kwikura mu bukene no kwihaza mu biribwa. Kuva gahunda yatangira mu karere ka Ngoma hamaze gutangwa inka 6889 murizo izatanzwe mu rwego rwo kwiturwa ni 3661.
Kuri uyu munsi, tariki ya 28/03/2018, dusozaho icyumweru cyahariwe Girinka cyatangiye tariki ya 21/03/2017, hituwe inka enye n’iya gatanu Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise yatanze muri gahunda ya Girinka. Iki cyumweru kikaba kirangiye mu karere kose ka Ngoma hituwe inka 67. Gahunda ya Girinka ariko iracyakomeje kuko hari imiryango ikennye itarorozwa, dore ko n’Akarere ka Ngoma kagomba gutanga inka 10.000 kugeza mu kwezi 12/2017. Kugira ngo uyu muhigo Akarere kawugereho, birasaba ubufatanye bwa buri wese, abafatanyabikorwa banyuranye yaba, Abikorera(PSF) na Sosiyete sivile(CSOs), irimo imiryango itegamiye kuri Leta(NGos), amadini n’amatorero.
Uyu muhango wo gusoza Girinka Week, wabereye mu Murenge wa Gashanda aho Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Ngoma Bwana UHORANINGOGA Vincent ari kumwe n’Umujyanama MUGIRANEZA King Thierry bifatanyije n’abaturage ba Gashanda. Bwana MUGIRANEZA King Thierry, yasabye abaturage gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wabahaye inka kuko inka ari nk’uruganda. Yagize ati ”Inka ni uruganda. Inka itanga amata, tukayanywa, tugasagarurira n’amasoko, tukabona amafaranga. Inka kandi ibyara ifumbire, tugafumbira, tukeza neza. Inka na none itubyarira umuriro, hakoreshejwe biogaz.”
Naho Umuyobozi w’Imirimo rusange mu karere ka Ngoma, Bwana UHORANINGOGA Vincent, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yasabye abaturage gufata neza inka. Yibutsa gukomera k'umuco mwiza wo kwitura, ntihazagire uzimya igicananiro, kugira ngo gahunda nziza ya Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, igere kuri benshi bashoboka.
Uretse igikorwa nyamukuru cyo kwitura, habaye kandi no guhemba aborozi b’indashyikirwa ba Girinka, bahawe ipompo yo gufuhira umuti wica udukoko ku nka, umunyu n’imiti yindi y’ibanze. Habayeho no guha abana amata, baranywa barijuta, barishima.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back