NGOMA: ICYUMWERU CY’ICYUNAMO CYASHOREJWE MURI RURENGE.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13/04/2016, mu Gihugu hose, ni umunsi wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bukaba bwagiye kwifatanya n’Abaturage bo mu kagari ka Rugese, mu Murenge wa RURENGE mu mihango wo gusoza icyumweu cy’icyunamo.
Nyuma y’igitambo cya Misa yasomwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatulika ya Kibungo, Padiri Didace MURINZI, hakurikiyeho umuhango wo kujya gushyira indabo no guha umugisha imva zishyinguyemo abantu basaga 1446 aho mu mudugudu wa Rugarika, Akagari ka Rugese.
Mu buhamya bwatanzwe, byagaragaye ko muri ako gace hakorewe Jenoside ikabije, kuko yatijwe umurindi n’abicanyi ruharwa bahagabye ibitero bikomeye.
Mu kuganira n’abaturage, umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa NGOMA, Kirehe na Bugesera Col. Bertin Mukasa CYUBAHIRO, yatangiye ababwira ko bigaragara ko muri ako gace, abantu bitandukanyije n’Imana, bayoboka shitani, baricana karahava. Yabasabye kurebera ku byiza bihari, kandi bamaze kugezwaho na Leta nziza igamije guhuza abanyarwanda aho kubatandukanya nka Leta yatsinzwe. Yashoje ababwira ko abafite ingengabitekerezo ya jenoside bivunira ubusa ko bari bakwiye kuyireka kuko mu Rwanda nta yindi Jenoside ishoboka, ku mpamvu nyinshi zigaragarira buri wese harimo ko Ingabo z’u Rwanda zayihagaritse, zigihari, zikaba zimaze kugira imbaraga n’ubuhanga bushimwa kandi bukiyambazwa ku rwego rw’isi. Ingabo kandi zikaba ziri kumwe n’abaturage benshi bamaze kubona ibibi by’ingengabitekerezo ya jenoside.
Mu ijambo rye rigufi Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yatangiye yihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Ingabo z’u Rwanda zahagaritse Jenoside na Leta irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME kuri gahunda zose ziriho zigamije kubanisha mu mahoro no guteza imbere umuryango nyarwanda no guhesha agaciro Igihugu n’Abanyarwanda. Yasabye abaturage kuba abaturage beza bafite indangagaciro z’ingenzi zirimo :” 1. Kwiha agaciro no kugaha abandi; 2. Kubaha gahunda za Leta; 3. Kubana n’abandi amahoro bityo bakaba igisubizo aho kuba ikibazo”. Umuyobozi w’Akarere yashoje ijambo rye yibutsa abaturage gukomeza ibikorwa byo kwibuka kugeza tariki ya 03/07, kuko aribwo iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, irangira. Iyo minsi ijana ikaba irangira idushyira mu byishimo byo kwishimira intsinzi yatsinze ibibi byose byaranze amateka y’u Rwanda, tariki ya 04/07/, ku munsi wo Kwibohora.
Muri uwo muhango habayemo igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, aho 37 bahawe matera ziringaniye zo kuryamaho. Habayeho na none igikorwa cyo kwitura ineza yakozwe mu gihe cya Jenoside, aho madame UWITIJE Xavéra yashimiye bwana GASANA Charles kuba yaramuhishe mu bihe bya Jenoside, akamurwanaho kugeza arokotse. Ibyo bikaba ari urugero rwiza rugaragaza ko kwanga ikibi bishoboka.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back