NGOMA: ICYUMWERU CY'ICYUNAMO CYATANGIRIJWE I RUKUMBERI
"Hari itegeko rikomeye gusumba ayandi yose, ni iryo gukundana. Mujye mukundana, bityo nta ngengabitekerezoya jenoside izabazamo".
Ayo ni amwe mu magambo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana MAKOMBE JMVianney, yavugiye mu Mudugudu w’Iyantende, mu kagari ka NTOVI, mu Murenge wa Rukumberi aho, kuri uyu wa kane tariki ya 07/04/206, yari yagiye kwifatanya n’abaturage bo muri uwo mudugudu gutangira icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka Jenosdie yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22.
Muri uwo mudugudu hatanzwe ubuhamya bunyuranye bugaragaza ukuntu abaturage bo muri ako gace bashishikariye gukora jenoside ku buryo bw’indengakamere. Muri uwo mudugudu ariko habayemo n’ibikorwa by’ubutwari ku bahigwaga, birwanyeho kugeza n’ ubwo banesheje ababahigaga; nyuma hakaza ibitero bikomeye birimo n’imbunda za karundura birabarimbura. Twibutse ko ako gace ka Rukumberi haje gucirirwa Abatutsi baturutse mu bice byinshi by’Igihugu, mu bihe bya Repubulika ya mbere. Ariko n’ubwo ako gace kari ishyamba rituwe n’inyamaswa n’isazi ya tsetse, abahaciriwe bari barakoranye umwete bakabayaza umusaruro, baba abatunzi; abaharokokeye, bakaba bafite umurava wo gukora, bakongera kuba abantu, kuko bafite ubibasaba, wabavanye ibuzimu akabagarura ibumuntu, badateze gutenguha ariwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.
Mu ijambo yavuze Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise yafashe mu mugongo ababuze ababo muri jenoside, ababwira ko Leta y’u Rwanda ntacyo itazakora kugira ngo ibahumurize. Yasabye abantu kwigira ku byiza bimaze kugerwaho, maze bagaca ukubiri n’ibitekerezo bibi bibiba ingengabitekerezo ya jenoside. Yababwiye ko amateka yacu agomba kuba isoko tuvomaho imbaraga zacu zo kubaka Igihugu no kuba umunyarwanda mwiza urangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana MAKOMBE JMVianney, yakomeje abaturage b’i Rukumberi n’Abanyarwanda muri rusange, muri ibi bihe turimo bikomoka ku mateka mabi yaranzwe n’urwango rukabije rwabibwe mu bantu. Yasabye abaturage rero kubiba urukundo, bakanga icyabatanya cyose. Ati” Hari itegeko rikomeye risumba ayandi, ni iryo gukundana. Mujye mukundana, bityo nta ngengabitekerezo ya jenoside izabazamo”. Yashimye cyane Ingabo z'u Rwanda, zahoze zitwa APR(RPA), zo zatabaye u Rwanda, zigahagarika jenoside, bityo zigatuma umuryango nyarwanda utazima.
Imihango y’uwo munsi yatangiye hashyirwa indabo kumva z’urwibutso rwa Rukumberi, hanunamirwa abahashyinguwe, iza gusorezwa ku gikorwa cyo gucana Urumuri rw’Icyizere ku gicumbi cyarwo kiri ku biro by’Umurenge wa Rukumberi. Uwo munsi ukaba wari witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo, ba Depite NKUSI Juvénal na NYIRAHIRWA Veneranda, Umushumba wa Kiliziya Gatulika Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Antoine KAMBANDA, ushinze Polisi mu Karere ka Ngoma DPC SSP Janvier MUTAGANDA, abagize Komite Nyobozi y’Akarere bose, Uwari uhagarariye Ingabo Lt Colonel BUTARE, Ushinzwe NISS mu Karere Ngoma Bwana MUNYANKINDI JBaptiste, Ushinzwe abinjira n’abasohoka Bwana BIZIMANA Innocent, n’abakozi b’Akarere.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO
Back