NGOMA: ICYUMWERU CY’ICYUNAMO CYATANGIRIJWE REMERA

Tariki ya 07/04, mu Gihugu cyacu ndetse no ku Isi hose, ni umunsi ngarukamwaka wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mwaka wa 2017, akaba ari ku nshuro ya 23 twibuka. Uyu munsi nk’ibisanzwe wizihirijwe ku rwego rw’imidugudu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bukaba bwaragiye kwifatanya n’Abaturage batuye mu midugudu y’Akagari ka Bugera, mu Murenge wa Remera. Impamvu ubuyobozi bwahisemo kujya muri ako gace ni uko ako gace kahoze kitwa Segiteri ya Gasetsa, kabayemo Jenoside ifite ubukana bukabije kubera abahakomokaga bari abayobozi bakuru muri Leta yateguye Jenoside. Abo bayobozi babi bakaba barigishije ingengabitekerezo ya Jenoside banayobora Jenoside muri ako gace. Nk’uko umusaza IRYIVUZE Isaie yabivuze, ako gace kakomokagamo Abasirikari bakomeye nka Col. RWAGAFIRITA P.Célestin na Col. RENZAHO Tharicisse, Minisitiri MUGIRANEZA Prosper, KABAGEMA Ferdinand  wari Visi Perezida wa MRND ku rwego rw’Igihugu. Abo bose bakaba baraje gufatanya na Burugumesitiri wa Komini Kigarama MUGIRANEZA Emmanuel n’Interahamwe ze ruharwa MUHINDA na MURWANASHYAKA, kurimbura Abatutsi bo muri ako gace, ariko abahigwaga bukware bakaba baragaragaje ubutwari, bakirwanaho uko bishoboka.
Imihango wo kwibuka yabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, rwakozwe n’abaturage benshi cyane bari bitabiriye uyu munsi,  n’Abashyitsi bari barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise ari kumwe na Nyobozi y’Akarere.
Mu bashyitsi bari bahari hari:
-    Depite KAYITESI Liberata, wari umushyitsi mukuru;
-    Depite NYIRAHIRWA Veneranda, watanze ikiganiro “Amateka yitegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi”;
-    Ba Musenyeri KAMBANDA Antoine wa Diyosezi Gatulika ya Kibungo na NTAZINDA Emmanuel wa EAR Diyosezi ya KIBUNGO;
-    Abayobozi b’Inzego z’Umutekano mu Karere ka Ngoma(Ingabo, Polisi, NISS);
-    Abajyanama muri Njyanama y’Akarere;
-    Abakozi b’Akarere.
Muri make, amagambo Abayobozi banyuranye bavuze yagarutse ku mateka y’ubuyobozi bubi bwatanyije Abanyarwanda kugeza butegura bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Hashimangiwe ko kwibuka bifite impamvu nyinshi harimo kugira ngo abazize Jenoside bahabwe icyubahiro bambuwe, hasigasirwe amateka bityo umuryango nyarwanda utazibagirwa ikibi, kikaba cyakongera kuba ukazima. Ibyo byose bikanafasha kureba aho tuvuye n'aho  tugeze, tugashyigikira ibimaze kugerwaho kuko bidufasha gukomeza urugendo neza. Abarokotse Jenoside barahumurijwe babwirwa ko Leta n’Abahagaritse Jenoside bahari kandi ko barahiriye ko Jenoside itazongera ukundi.
Mu kwihanganisha abarokotse Jenoside, Umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Depite KAYITESI Liberata, yibukije ijambo rigufi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yavuze. Yaragize ati “Twapfuye rimwe, ntituzongera ukundi”. Twibutse ko kwibuka kuri iyi nshuro ya 23, bifite insanganyamatsiko igira iti “ Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho.” Iki cyumweru cyo kwibuka mu Karere ka Ngoma, kibaka kizasorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, ahazashyingurwa imibiri y’abantu 33, irimo iy’abana 30. Ariko nk’ibisanzwe kwibuka bikaba bizakomeza mu gihe cy’iminsi 100.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA


Back