Ngoma: Urutoki, igihingwa cyahinduye imibereho y'abatuye Akarere ka Ngoma.
Akarere ka Ngoma gakomeje gushyira imbere ubuhinzi cyane cyane igihingwa cy’urutoki, umwihariko ugaragarira mu buso bunini gihingwaho no mu bwiza bw’insina zikomoka kuri uru rutoki zikajya guhingwa hirya no hino mu tundi turere tw’igihugu.
Kugeza ubu, urutoki ruhingwa kuri hegitari 28,109, naho urwa kijyambere rukaba ruhinze kuri hegitari 8,921. Amoko y’intsina zihingwa muri Ngoma arimo Injagi, Inkazikamwa, Imporogoma, Mujubs n’ayandi afasha mu gutuma umusaruro wiyongera mu bwiza no mu bwinshi.
Akarere gafite kandi Koperative eshanu zifite ubuzimagatozi, zikaba zikora neza mu guteza imbere ubuhinzi bw’urutoki mu buryo bugezweho, binyuze mu guhinga kijyambere, gucunga neza umusaruro ndetse no kuwugeza ku isoko.
Uyu murava mu buhinzi bw’urutoki utuma Ngoma iza ku isonga mu turere tw’u Rwanda mu kwihaza mu biribwa ndetse no mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi. Imirenge irimo urutoki cyane ni Rukira n’indi itandukanye igenda ikomeza kwagura ubwo buhinzi.

Mu Karere ka Ngoma ubuso buhingwaho urutoki ni hegitari 28,109.