NGOMA: IGIHEMBWE CY’IHINGA CYA KABIRI CYATANGIJWE

Mu mudugudu w’Amahoro, akagari ka Nyamirambo, mu Murenge wa KAREMBO, niho hatangirijwe igihembwe cy’ihinga cya kabiri(Season 2016B). Icyo gikorwa kikaba cyitabiriwe n'Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, kikaba kandi cyari cyitabiriwe n’itsinda ry’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi(RAB: RWANDA Agriculture Board), bari bakuriwe na Bwana HAKIZIMANA Crispin, ushinzwe Porogaramu yo guteza imbere ubuhinzi(CIP: Crop Intensification Programme) mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umurima watangirijwemo iki gihembwe ni ubutaka bwahujwe bw’ahabinzi bibumbiye mu ishyirahamwe IMBARUTSO bungana na Hegitari 250; uwo murima ukaba ugiye guhingwamo Soya n’ibishyimbo bije bisimbura ibigori. Ibigori byeze muri uwo murima ku bwinshi, byakuruye umuguzi witwa SARURA Commodities, ubagurira ku giciro cyiza cyane, bityo  bikabarinda abamamyi baba bashaka kubihererana babagurira ku biciro by’intica ntikize. Madamazera UWINEZA Marie Claire wari uhagarariye SARURA Commodities akaba yagaragaje ko icyo bagamije ari ukugurira umuhinzi ku biciro byiza biba bigezweho; ibyo bikaba byishimirwa na Koperative IMBARUTSO nk’uko Perezida wayo Bwana NZEYIMANA Alex yabyivugiye.
Aganira n’abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA, Bwana NAMBAJE Aphrodise yashimiye abaturage kuba bitabiriye icyo gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2016B, anabashimira ko  bageze kure mu gutegura ubutaka. Yakomeje abasaba guhingana umurava, bakajya bataha ari uko bacyuye umubyizi nyawo, ntibibe wa muco mubi wo kwikoza mu murima bagataha. Yababwiye ko akarere ka NGOMA ari akarere kera cyane kandi gafite ubutaka bwo guhingwa buhagije; ko nyuma y’imihigo kesa neza rero kagomba no kuba akarere kabarizwamo ubukire. Yabasabye kujya bumva impanuro z’abajyanama b’ubuhinzi, bagahinga imbuto zemewe kandi bagahingira igihe. Ko byose bikozwe neza nta kabuza bazagerana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME mu cyerekezo 2020, bemye kandi arabakire nk’uko abibifuriza. Ku rubyiruko yibukije ko uretse ubuhinzi hari n’indi myuga bashobora kwiga, bakayikora, ikabakiza. Mu gusoza ibiganiro, umuyobozi w’Akarere yibukije abatugare ko bagomba kwimakaza umuco w’isuku kuko ari umwera uturutse I Bukuru, dushimwa n’isi yose. Iyo suku kandi bagomba kuyumva mu bintu bisanzwe mu buzima birimo kugirira isuku aho batuye, inzu bayikurungira, bagakaraba, bakambara imyenda ikeye. Yibukije na none kurwanya marariya isigaye yarabaye icyorezo ariko burya ibonera akenshi icyuho mu isuku nke y’aho dutuye cyangwa gukoresha nabi inzitiramibu.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back