NGOMA: IGIKORWA CYO GUTEGURA IGENAMIGAMBI KIRAKOMEJE
Mu rwego rwo gutegura Igenamigambi n’Ingengo y’imari by’umwaka 2017-2018 mu nzego z’ibanze nk’uko bigenwa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Imari No 5623/10/16/NDPR yo kuwa 13/10/2016; mu karere ka NGOMA, kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, hari gahunda y’inama zinyuranye kuva ku midugudu, mu rwego rwo kugena ibizakorwa mu mwaka wa 2017-2018. Iki ni igikorwa kigamije kwimakaza imiyoborere myiza hashingiwe ku ihame ry’uko Abanyarwanda bakomeza kugira ijambo n’uruhare mu bibakorerwa.
Mu gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro, kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/11/2016, Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yagiranye inama n’abaturage b’Akagari ka KINUNGA mu Murenge wa REMERA.
Abaturage bakaba barakoresheje ayo mahirwe ashimangira Demokarasi, bahabwa n’ubuyobozi bwiza, barisanzura bagaragaza ibikorwa bifuza ko byazabakorerwa mu mwaka wa 2017-2018. Muri rusange ibikorwa byo kubona amazi meza, imihanda yo guhahirana (Feeder roads), amashanyarazi, ikoranabuhanga mu kuhira imyaka byabaye ibikorwa byagarutsweho cyane. Mu byo Abaturage bagaragaje ko bakeneye, harimo n’ibikorwaremezo bigamije kwidagadura harimo ikibuga cy’umupira n’inzu yo kwidagaduriramo.
Iki gikorwa kikaba gikomeje kugaragaza gahunda y’urunana mu bikorwa iranga Inama Njyanama y’Akarere n’ubuyobozi bwite bw’Akarere, aho Abajyanama b’Akarere hose bifatanya n’abaturage gutegura ibikorwa by’Umwaka 2017-2018. Ni muri urwo rwego Visi-Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka NGOMA, Dr. KANOBANA Methusalem, kuri uyu wa 02/11/2016, yari yagiye kwifatanya n’Abaturage bo mu murenge wa Sake.
By SIBOMANA Jean Bosco.
PRMCO/NGOMA
Back