Ngoma: "Igitondo cy'Isuku" Gahunda Igamije Kunoza Isuku no Kurengera Ibidukikije
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 08 Gicurasi 2025 mu rwego rwo kwimakaza isuku no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwateguye igikorwa cyiswe "Igitondo cy’Isuku", aho abaturage n’abayobozi bazindukiye mu bikorwa by’isuku no kubungabunga ibidukikije.
Iki gikorwa cyabereye mu Mirenge yose y’Akarere, aho abaturage bafatanyije n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu bikorwa birimo: gukubura ahahurira abantu benshi, gutema ibihuru, gusibura inzira z’amazi, ndetse no gutunganya imihanda y’imigenderano, byose bigamije kugira Ngoma Akarere Karangwa n’isuku.
Mu ijambo rye, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, Meya w’Akarere ka Ngoma, yashimye uruhare rw’abaturage muri iyi gahunda, ashimangira ko isuku ari inkingi ya mwamba mu buzima bwiza no mu iterambere rirambye. Yagize ati:
“Isuku ni ishingiro ry’ubuzima. Iyo dusukuye aho dutuye, twirinda indwara, tugaragaza isura nziza y’igihugu cyacu, kandi tunatanga urugero rwiza ku rubyiruko. Ndashimira abaturage b’Akarere ka Ngoma ku bwo kwitabira ‘Igitondo cy’Isuku’ kandi mbasaba ko bidakwiye kuba igikorwa rimwe, ahubwo bikwiye kuba umuco. Twimakaze isuku ku mubiri, aho dutuye n’aho dukorera.”
"Igitondo cy’Isuku" ni gahunda igamije kwimakaza isuku hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Ngoma no gushyira mu bikorwa indangagaciro yo kugira isuku muri byose, ubufatanye n’ubwitange.



