NGOMA: IKIGO CY' IMISORO N’AMAHORO CYUBAKIYE ABATISHOBOYE
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/01/2017, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA), Bwana TUSABE Richard aherekejwe n’abakozi benshi b’icyo kigo bakoze umuganda udasanzwe wo gutangiza igikorwa cy’ubugiraneza kigenewe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Icyo gikorwa akaba ari icyo kubaka amazu atatu no gusana andi 25, igikorwa kizatwara cyose hamwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 45. Uwo muganda kandi witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame KAZAIRE Judith, Umuyobozi w'Umuryango IBUKA ku rwego rw'Igihugu, Professeur DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre n’Abayobozi Bungirije b’Akarere ka Ngoma.
Mu ijambo yavuze, Komiseri Mukuru TUSABE Richard, yabwiye abari baje muri uwo muganda ko ibikorwa byose babona mu Gihugu, bituruka mu misoro y’abaturage, ko rero n’ubwo ataje mu gikorwa cy’imisoro ashishikariza abagomba gusora kubikora neza kuko imisoro ariyo ivamo ibikorwa babona byose by’iterambere. Yavuze ko batekereje kubakira abo batishoboye mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kwita ku batishoboye cyane cyane abasizwe iheruheru na Jenoside. Ayo mazu bikaba biteganyijwe ko azaba yuzuye mu gihe cy’amezi atatu. Abagenerwabikorwa bishimiye cyane icyo gikorwa, banashimira Leta y’u Rwanda ariko cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ku buryo adahwema kubitaho.
Guverinari w’Intara y’Iburasirazuba, Madame KAZAIRE Judith yashimiye ubwitange abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bagize bahuriza hamwe ayo mafaranga menshi angana atyo, ariko cyane uburyo batekereje ku batishoboye by’umwihariko abarokotse Jenoside. Yabemereye ko icyo gikorwa kizakurikiranwa n’inzego z’Akarere n’Umurenge wa Rukumberi kugeza igihe amazu agerejwe ku bayagenewe.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back