NGOMA: IMBONEZAMIHIGO ZIYEMEJE KUBA UMUSEMBURO W’IMIKORERE INOZE

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30/12/2016, mu Karere ka NGOMA, kimwe no mu tundi Turere twose tw’Igihugu cyacu, hashojwe Itorero ry’IMBONEZAMIHIGO. Ni Itorero ry’abayobozi batowe mu nzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugera ku Murenge.
Mu gihe cy’iminsi itanu, aba bayobozi b’inzego z’ibanze baganirijwe kuri byinshi ariko biganisha kuri Politiki rusange y’Itorero ry’Igihugu. Muri make, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango nyarwanda wakoze byinshi mu gushaka inzira zo gukemura ibibazo binyuranye byatewe na Jenoside ndetse n’ibyatumye iba. Nk’imwe mu nzira zo kwishakamo ibisubizo, Itorero rigamije gufasha Abanyarwanda kugera kubyo biyemeje no kurushaho kubaka ubumwe n’ubufatanye mu muryango nyarwanda ufite umuco wubakiye ku ndangagaciro. Izo ndangagaciro nizo zituma u Rwanda rwiha agaciro, rwubahwa, rugira ijambo mu ruhando rw’amahanga. U Rwanda rwizihira abarutuye, n’abarugenda, maze rugahora rutera intambwe idatezuka igana imbere mu buryo bubereye bose kandi buri wese agizemo uruhare.
Muri iyi minsi itanu Itorero rimaze, IMBONEZAMIHIGO zahawe ibiganiro binyuranye birimo amateka y'Igihugu cyacu n’Urugamba rwo kubohora Igihugu, Imiterere n’Imikoranire y’inzego. Bibukijwe za kirazira ziri mu muco nyarwanda zigomba kuranga umuyobozi nyawe. Uretse abayobozi b’Akarere uhereye ku Muyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise, Abayobozi b’Akarere Bungirije, Abayobozi b’Inzego z’Umutekano n’Abagize Inama Njyanama y’Akarere batanze ibiganiro mu masite anyuranye yatorezwagaho izo ntore, haje n’abashyitsi banyuranye harimo Abasebateri n’Abadepite ariko by’umwihariko IMBONEZAMIHIGO zasuwe kandi ziganirizwa n’abayobozi bakuru b’Intara harimo Guverineri w’Intara Madame KAZAIRE Judith, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ACP Dismas RUTAGANIRA n’abandi. IMBONEZAMIHIGO zikaba zatashye ziyambuye umwenda w’imikorere mibi imwe n’imwe idahwitse yazirangwagamo, zitaha zikenyeye kandi ziteye indangaciro z’umuco nyarwanda zirimo ubunyanyamugayo, gukunda Igihugu n’abagituye no kucyitangira, ubumwe bw’Abanyarwanda, gukora umurimo unoze, ariko cyane cyane gutanga serivisi zinoze, ibigenewe abaturage bikabageraho neza mu mucyo. Zasabwe by’umwihariko gukomeza kubumbatira umutekano kuko ari wo musingi w’ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. Izo Ntore z'IMBONEZAMIHIGO uko 2526 zikomoka mu Mirenge uko ari 14 igize Akarere ka Ngoma, zose zatashye ziyemeje gukora neza no kuba umusemburo w’imikorere n'imikoranire myiza n’iterambere rirambye, ziyemeza kuzesa mihigo zasinye. TUBIFURIJE UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2017!

SIBOMANA Jean Bosco
PMRCO/NGOMA
Back