NGOMA: IMIBIRI 18.382 Y’ABAZIZE JENOSIDE YIMURIWE MU RWIBUTSO RUSHYA

Imibiri 18.382 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya rwa Kibungo, rwari rutegerejwe cyane n’abarokotse Jenoside.
Kuri iki cyumweru tariki ya 21/08/2016, mu Karere ka Ngoma, habereye igikorwa gikomeye cyo kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni igikorwa muri rusange gifite akamaro kanini cyane kuko kigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kikaba kiri no muri gahunda ikomye ya Leta yo kubaka inzibutso zimeze neza zo ku rwego rw’Akarere, inzibutso muri rusange zigomba kuba ahantu habitswe imibiri neza ndetse n’amateka ya Jenoside.
Mu ijambo ry’ikaze muri iyi mihango, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yagaragaje ko gushyingura ari uguha icyubahiro abazize Jenoside, ashima ubufatanye bwagaragaye mu gikorwa cyo kubaka urwibutso rwa Kibungo, yihanganisha abafite ababyeyi, abavandimwe n’inshuti bagiye gushyingurwa, n’umuryango Nyarwanda muri rusange.
Imibiri 18.382, yashyinguwe muri uru rwibutso yimuwe aho yari ishyinguwe mu nzibutso zitari zimeze neza zari mu Mirenge ya Kazo, Kibungo, Remera na Rurenge. Iki gice cya mbere(Phase I) cy’urwibutso cyo gushyinguramo imibiri cyuzuye gitwaye  amafaranga miliyoni 115, naho ibikorwa byo kwimura imibiri no kuyisukura byo bikaba byaratwaye amafaranga asaga  miliyoni 41. Ibikorwa byo kubaka urwibutso rwa Kibungo mu bindi bice bisigaye bikaba bizakomeza, uhereye muri uyu mwaka 2016-2017.
Mu ijambo rye, Uhagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside mu Karere ka Ngoma, Bwana GIHANA Samson yagize ati “ Uyu munsi abarokotse Jenoside ndizera y’uko imitima itangiye kuruhuka kubera ko twahoranaga amarira atemba, none uyu munsi turareba aho ababyeyi bacu bari, turumva dufite icyizere kandi turanezerewe, nta kindi twakora uretse gushimira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG: Commission Nationale de Lutte contre le Génocide)), Dr. BIZIMANA Jean Damascène yagarutse ko mateka n’inkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo, Akarere ka Ngoma gaherereyemo by’umwihariko habayeho kwica Abatutsi mu bugome ndengakamere, bakajugunywa mu byobo, abandi bakajya kujugunywa ku Rusumo. Yashimiye ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wahagaritse Jenoside, asaba abitabiriye iki gikorwa gufatanyiriza hamwe kubaka u Rwanda rw’amahoro.
Ati“Ndabahamagarira gushyira hamwe, tugashyikigira ubuyobozi bwavanyeho ingengabitekerezo, bukubaka ubunyarwanda, bukaduha igihugu twishimiye, twese dufitemo ishema. Dushyingure aba bantu bacu, izi mfura duherekeje twibuka indangagaciro zazirangaga, tuzigendereho, dukomeze kubahesha ishema aho bari hose kugira ngo batubere urumuri rugana aheza.”
Yanenze zimwe mu manza zaciwe i Arusha aho ba ruharwa bakoze amarorerwa nk’ayo tubona bagizwe abere barimo Mugiraneza na Mugenzi bayoboraga kandi bakomoka muri Perefegitura ya Kibungo.
Yagize ati”Aba bantu tugiye gushyingura ahangaha bamwe mubo bazize ku isonga ni Mugenzi na Mugiraneza bayoboye ubwicanyi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo. N’ubwo bagizwe abere n’Urukiko rwa Arusha twebwe by’umwihariko abarokotse, twemeza ko abo bantu atari abere ndetse n’umutimanama wabo nibwira ko utabagira abere aho bari hose.
Mu ijambo rye, Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Odette UWAMARIYA, yatangiye yihanganisha abafite ababyeyi, abavandimwe n’inshuti zigiye gushyingurwa. Yanenze abayobozi bo muri Leta zavuyeho, batakoze inshingano zabo zo kurinda abaturage, ahubwo baranzwe n’ivangura kugera ubwo bagejeje kuri Jenoside yo muri 1994. Ariko yishimira ko ubu hariho ubuyobozi bwiza, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ubuyobozi bwahagaritse Jenoside bukaba burwanya amacakubiri ayo ariyo yose. Yashimangiye ko tugomba kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside, ko tugomba gukomeza kwibuka kuko guhura twibuka ari buryo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gutanga gasopo y’uko Jenoside itazongera ukundi muri iki Gihugu. Yasabye abato kumenya amateka ya Jenoside, twese tukavomamo imbaraga zo kubaka u Rwanda rufite ishema, tugakora , tukareba kure, ntiduhore duteze amaboko. Yashoje ijambo rye ashima kandi ashimangira politiki iriho yo gushyiraho inzibutso nke ariko zikozwe neza, ku buryo buha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, zikaba n’ububiko bw’amateka.
Yagize ati “Turumva natwe bidushobokeye ku rwego rwa buri karere, dushoboye kugira inzibutso nziza nk’uru dufite hano rwa Kibungo, byaba byiza cyane; kandi niyo ntego dufite. Ndakangurira abarokotse ko iyi gahunda yo kugira nibura ku rwego rw’Akarere inzibutso 2 cyangwa 3 zikozwe neza, bayumva kuko byadushimisha kandi bigaha icyubahiro abacu.”

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA


Back