NGOMA: IMIBIRI IGERA KU 7000 YIMURIWE MU RWIBUTSO RWA KIBUNGO

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/04/2017, mu Karere ka Ngoma habaye imihango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo mihango yabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo mu Murenge wa Kibungo. Hashyinguwe imibiri igera ku 7000, yimuwe ivanywe mu Rwibutso rwa Jenoside rw’umurenge wa Remera. Iyi  mibiri ikaba ije isanga indi igera ku bihumbi 23000 yahimuriwe iturutse mu nzibutso zinyuranye, umwaka ushize wa 2016. Iyi gahunda yo kwimura imibiri y’Abazize Jenoside ikaba igamije kugabanya inzibutso usanga ari nyinshi kugira ngo hasigare nke zikoze neza, zishobora gusigasira neza imibiri no kwitabwaho neza kurushaho. Uru Rwibutso rwa Kibungo rero rwimuriwemo imibiri ni urwibutso rushya, rwubatse neza, rushobora kuzakira imibiri igera ku 50,000, rukazagira n’igice cyo kubikamo amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ubu icyo gice cy’amateka kiri kubakwa, kigiye kuzura.

Amagambo yavugiwe muri iyo mihango yo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro, yabaye ayo guhumiriza no gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ariko Abayobozi bakuru bakaba bagarutse cyane ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara cyane mu Gihugu kandi igomba kurwanywa, ikarandurwa kuko nta terambere rirambye ryabaho mu gihe haba hari abagihembera ingengabitekerezo ya jenoside mu Gihugu.

Mu ijambo rye Umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu Dr. DUKUZUMUREMYI Jean Pierre, yavuze ku buryo burambuye kuri iki kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside aho yavuze ko ikomeje kugaragara muri iyi minsi yo kwibuka, harimo kwica Abarokotse no gutema amatungo yabo. Arasaba abantu bose guhaguruka bakayirwanya dore ko ingengabitekerezo ikorwa n’abahanga. Yasabye abantu kureba hose aho abantu bahurira ari benshi, mu mashuri , ku kazi no mu miryango. Kuko asanga ko nta terambere rirambye rishoboka mu gihe haba hakiri ingengabitekerezo ya jenoside. Bityo akaba asaba ko hafatwa ingamba zifatika kugira ngo duce intege ingengabitekerezo ya jenoside, byaba ngombwa n’amategeko akavugururwa. Ariko ibyo byose ntibyashoboka nta bufatanye bw’Ubutabera mpuzamahanga kuko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bacyidegembya ku mugaragaro mu mahanga.  Yagize ati “Iyi mpuruza yumvikane, abantu bahaguruke turwanye ingengabitekerezo ya jenoside. Iki Gihugu cyabayemo ibintu bidasanzwe, hagomba ingamba zidasanzwe n’amategeko adasanzwe.”

Umushyitsi mukuru muri iyi mihango yo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro, Guverneri KAZAIRE Judith yahumurije abarokotse, yibutsa ko kwibuka bifite akamaro kanini cyane, kuko uretse kudufasha kwibuka ikibi ngo kitazasubira, kwibuka byomora ibikomere abarokotse. Yashimangiye ko n’ubwo Abanyarwanda twibukana ibikomere, twibukana n’icyizere twubakwamo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ukorera Abanyarwanda ibyiza bishoboka, abarokotse Jenoside bakabungabungwa mu buzima bwa buri munsi. Guverineri yagarutse ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje kugaragara, ashishikariza abantu kuyirwanya, abayifitemo uruhare amategeko akabakurikirana. Yasabye ababyeyi kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside kuko iva mu miryango. Asaba buri wese guhaguruka akayirwanya, amategeko akubahirizwa. Mu gusoza  yasabye ko imanza z’imitungo za Gacaca zitararangizwa zigomba kurangizwa vuba kuko nazo ziri mu bikiza imitima abarokotse Jenoside.  Yasabye na none abaturage kurushaho kwegera abarokotse Jenoside bagahumurizwa, bakabungabungwa; ubumwe n’imiyoborere myiza bikabumbatirwa, bakamagana ingengabitekerezo ya jenoside aho iri hose.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA


Back