NGOMA: IMYITEGURO Y’ICYUNAMO IRAGENDA NEZA

Mu rwego rwo kwitegura icyunamo cya Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22, mu Karere ka NGOMA ibikorwa birakomeje, kandi biragenda neza.
Bwana RUTAGENGWA Jean Bosco, umukozi w’Akarere ufite mu nshingano ze ibikorwa byo kwibuka afatanyije n’umukozi wa CNLG mu Turere twa NGOMA na KIREHE, Bwana Damien NIYONSHUTI, bamaze iminsi bategura ibikorwa binyuranye.
Ni muri urwo rwego mu Karere hakozwe amahugurwa anyuranye. Aheruka kuba akaba ari amahugurwa yakozwe tariki ya 22/03/2016, agenewe abantu bagera ku 160, baturutse mu Mirenge yose, bazahugura abazatanga ibiganiro  mu cyumweru cyahariwe icyunamo. Ubu mu Mirenge yose abazatanga ibyo biganiro bizabera ku rwego rw'Imidugudu bamaze guhugurwa. Ibyo biganiro akaba ari:
1.    Akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi;
2.    Ikiganiro ku ngengabitekerezo ya jenoside;
3.    Ingamba zo guhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside n’aho u Rwanda rugeze ruyihashya.
Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”. Ubuyobozi bw’akarere ka NGOMA bukaba buteganya kuzajya kwifatanya n’Abaturage b’umurenge wa RUKUMBERI, Akagari ka Ntovi, Umudugudu wa Iyantende mu gikorwa cyo gutangira Icyumweru cy’icyunamo, naho gusoza icyo cyumweru bikazabera ku rwibutso rwa Rugese mu Murenge wa Rurenge.
Twibutseko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitarangirana n’icyumweru cyahariwe kwibuka kuva tariki ya 7-13/04/2016, ko ahubwo ibikorwa byo kwibuka bikomeza, kugeza mu kwezi kwa karindwi, bikamara iminsi ijana. Muri gahunda zikomeye zo kwibuka mu karere ka Ngoma, harimo igikorwa cyo kwimurira imibiri mu Rwibutso rushya rwa Kibungo. Icyo gikorwa gikomeye kikaba giteganyijwe kuzaba tariki ya 25-26/06/2016.

Dore gahunda yo kwibuka mu Mirenge yose y’Akarere ka NGOMA.

No

UMURENGE

IJORO RYO KWIBUKA

UMUHANGO WO GUSOZA

ICYONGERWAHO

1

JARAMA

09/04/2016

17/09/2016

Gahunda ziteganyijwe mu Ijoro ryo kwibuka zirangira uwo munsi nyuma Abaturage bakazifatanya n’ab’ i Rukumberi mu muhango wo gusoza Icyunamo ku munsi wagenwe(17/04/2016)

2

GASHANDA

11/04/2016

12/04/2016

Abaturag b’iyi Mirenge bazahurira i ZAZA mu kurara ijoro ryo kwibuka no gusoza ku bucyeye kuko imibiri y’abazize Jenoside yakuwe muri iyi Mirenge yashinguwe mu Rwibutso rwa ZAZA

3

KAREMBO

11/04/2016

12/04/2016

4

MUGESERA

11/04/2016

12/04/2016

5

ZAZA

11/04/2016

12/04/2016

6

KAZO

12/04/2016

13/04/2016

 

7

MURAMA

12/04/2016

13/04/2016

Abaturage bo mu Murenge wa Murama bifatanya n’ab’I Rukira mu kurara ijoro ryo kwibuka no gusoza ku bucyeye I Rukira kuko imibiri y’abazizeJenoside yakuwe muri iyi Mirenge yashyingurwe murwibutso rwa Rukira

8

RUKIRA

12/04/2016

13/04/2016

9

RURENGE

12/04/2016

13/04/2016

 

10

RUKUMBERI

16/04/2016

17/04/2016

 

11

KIBUNGO

25-26/06/2016

 

Hazaba umuhango wo gushyingura imibiri izimurirwa mu rwibutso rushya.

12

REMERA

14/04/2016

15/04/2016

 

13

MUTENDERI

16/04/2016

17/04/2016

 

14

SAKE

08/04/2016

17/04/2016

 

  By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back