NGOMA: INAMA NJYANAMA YEMEJE INGENGO Y’IMARI 2016-2017
Inama njyanama y’Akarere ka NGOMA, iraye yemeje ingengo y’imari 2016-2017.
Kuri iki gicamunsi, cyo kuwa kane tariki ya 30/06/2016, nibwo inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka NGOMA, yemeje ingengo y’imari y’umwaka 2016-2017. Ni nyuma yo kungurana ibitekerezo ku buryo burambuye, hemejwe ko ingenyo y’imari y’Akarere ka Ngoma, ari 13,007,198,532.
Kwemeza iyo ngengo y’imari bikaba byakozwe nyuma yo kugaragaza uko ingengo y’imari y’umwaka 2015-2016, umwaka urangira none tariki ya 30/06/2016, yakoreshejwe, ndetse na gahunda y’amasoko(Procurement plan) ateganyijwe gutangwa mu mwaka 2016-2017.
Nk’uko byagaragajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ngoma, Bwana Alex KANAYOGE, ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2016-2017, yiyongereyo 1% gusa, kuko ivuye kuri 12, 515,745,535 ikagera kuri 13,007,198,532. Akaba yagaragaje ko uku kwiyongera kwa 1% ari guke cyane kuko kutatuma iterambere ryihuta dore ko nk’uko binasanzwe n'igice cy’iyo ngengo y’imari kigenewe iterambere ari gito ukigereranyije n’igice cy’imishahara. Ikindi kigaragara ni uko na none imisoro n’amahoro ikomeje kuba mike mu Karere ka Ngoma. Iki gikorwa cyo kwemeza ingengo y'imari kikaba cyakurikiranwe n'intumwa ya MINECOFIN Bwana NSENGIYAREMYE Christopher n'intumwa z'Intara y'Iburasirazuba, Bwana MBABAZI Mathias na Bwana MUVUNYI Eric. Izi ntumwa zikaba zagiye zitanga ibitekerezo byiza muri iyi nama.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Bwana BANAMWANA Bernard, wayoboye iyi na nama, yayishoje asaba abayobozi n’abakozi b’Akarere gukomeza kubumbatira imiyoborere myiza bityo Akarere ka Ngoma kagakomeza kuba ku isonga mu miyoborere myiza nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Iguhugu gishinzwe Imiyoborere(RGB: Rwanda Governance Board). Yasabye kandi ko Akarere kagomba gukomeza kuba indashyikirwa mu mihigo no kugira imikoreshereze myiza y’ingengo y’imari nk’uko byari bimeze muri iyi myaka ibiri ishize.
Inama yashojwe Perezida w’Inama Njyanama Bwana BANAMWANA Bernard ashyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Bwana Alex KANAYOGE, igitabo gikubiyemo ingengo y’imari nk’uko yari imaze gutorwa no gushyirwaho umukono.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA.
Back