NGOMA: INAMA NJYANAMA YEMEJE INGENGO Y’IMARI IVUGURUYE

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03/02/2017, Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yateranye mu nama yayo idasanzwe. Ingingo nyamukuru y’iyo nama ikaba yari iyo kwemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2016-2017, imwe mu nshingano z’Inama Njyanama y’Akarere nk’uko bigaragara mu ngingo ya 125, agace ka 3, mu Itegeko No 87/2013 ryo kuwa 11/09/2013, rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekerere y’Igihugu zegerejwe abaturage. Izindi ngingo ebyiri zizweho zikaba zishamikiye ku ngengo y’imari kuko zirebana na gahunda ivuguruye y’amasoko azatangwa mu mwaka 2016-2017 n’imyinjirire y’imisoro ndetse n’amatarifu anyuranye arebana n’iyo misoro.
Nyuma yo kugaragarizwa uko ingengo y’imari yavuguruwe iteye n’impamvu z’imihindagurikire ku bintu bimwe na bimwe, gahunda ivuguruye y’itangwa ry’amasoko n’imyinjirize y’imisoro n’amatarifu anyuranye, Inama Nyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka 2016-2017. Ingengo y’imari yemejwe akaba ari  amafaranga y’u Rwanda 12,668,901,124. Bikaba bigaragara ko ingengo y’imari yagabanutseho 3%. Uko kugabanuka ariko nk’uko byasobanuwe mu nama ndetse bikagarukwaho mu kiganiro Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Bwana BANAMWANA Bernard yagiranye n’itangazamakuru, ntabwo kuzahungabanya ibikorwa by’iterambere, kuko ahubwo muri rusange ingengo y’imari y’ibyo bikorwa yo yiyongereye. Bwana BANAMWANA Bernard, yamaze impungenge kandi ko naho bigaragara ko ingengo y’imari yagabanutse, cyane cyane mu burezi ku birebana n’amafaranga atangwa kuri buri munyeshuri(Capitation grant), ndetse n’ayo kugaburira abana ku ishuri(school feeding), ko nta ngaruka bizatera kuko igabanuka ry’ingengo y’imari yari igenewe ibyo bikorwa byombi, rishingiye  ku mibare nyayo yagendeweho dore ko ubu turi mu itangira ry’umwka w’amashuri.
Mbere yo kugeza igitabo gikubiyemo Ingengo y’imari ivuguruye ya 2016-2017 ku Mugenga w’ingengo y’imari y’Akarere, ariwe Munyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Bwana KANAYOGE Alex, Perezida w’Inama Nyanama yagarutse cyane ku ruhare rw’Abafatanyabikorwa bibumbiye mu ihuriro JADF(Joint Action Development Forum), abasaba kuzagira uruhare mu byo biyemeje gukora muri iyi ngengo y’imari, ndetse no kujya baboneka buri gihe igikorwa nk’iki cyo kugena ubuzima bw’Akarere cyabaye. Yashimiye akatekenisiye b’Ingengo y’Imari, abasaba kuzakora ibishoboka byose kugira ngo ibikubiye muriyo bigerweho. Yasabye abakozi b’Akarere ariko by’umwihariko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge kuzakurikirana neza ishyirwa mu bikorwa by’iyi ngengo y’imari.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma.
Back