NGOMA: INGABO Z’IGIHUGU MU RUGAMBA RW’ITERAMBERE
"Ubu Ingabo z’u Rwanda urugamba turiho ni urugamba rw’iterambere, urwo kurwanya inzara, no kuvura Abanyarwanda n’ibindi kuko nyuma yo gutsinda ingamba z’amasasu, tugomba no gutsinda ubukene."
Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Bugesera, Kirehe na Ngoma, Col. Bertin Mukasa CYUBAHIRO, mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’abasirikare(Army Week), mu Karere ka Ngoma, kuri uyu wa 04/05/2017.
Aho ni mu gikorwa cyo gufasha abaturage bo mu Murenge wa ZAZA, Utugari twa Ruhinga na Ruhembe, guhinga ibijumba kuri Site ya Ruhinga ingana na Hegitari 14 z'ubutaka bwa Leta butakoreshwaga. Ahahinzwe kuri uyu munsi muri ubu bufatanye busesuye kandi bushimishije hagati y’Ingabo n’abaturage ni hafi hagitari 4, haterwa imigozi y’ibijumba kuri hagitari 2. Col. Bertin Mukasa CYUBAHIRO, wari kumwe n’abayobozi b'Ingabo bamwungirije n’abasirikare benshi bari baje gufasha abaturage guhinga, yabwiye abaturage ko nyuma yo gutsinda intambara z’amasasu zinyuranye, ubu Ingabo z’ u Rwanda zifite urugamba rukomeye, rwo guhashya ubukene n’inzara kuko nta mutekano wabaho abaturage bakennye cyangwa bashonje. Mu bikorwa biteganyijwe muri ki gihe, cy’amezi abiri n’ubwo gikomeza kwitwa “ARMY WEEK”, kizasozwa tariki ya 03/07/2017, harimo kuzahinga, ubutaka bungana na hegitari zigera kuri 250, gukora ikiraro gihuza imirenge ya Rukira na Murama cyasenywe n’imvura; ibyo byose hakiyongeraho ubuzima, aho Abaganga b'abasirikare b'inzobere bazavura abaturage ku buntu, indwara zidakira.
Muri uwo muhanda Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana RWIRIRZA JMVianney yashimiye abaturage ubwitabire bwiza bagaragarije muri iki gikorwa, abasaba gushimira Ingabo zaje kubatera ingabo mu bitugu ariko by'umwihariko Umugaba w'Ikirenge wazo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME kuri gahunda zinyuranye zo kurwanya ubukene ageza ku Banyarwanda. Yashimye amasibo ku bwitabire n’umubyizi mwiza bacyuye, n’ibindi bikorwa byiza bamaze kugaragaza mu Karere hose, abasaba gukomereza aho bagatera imbere, bakarwanya inzara, bagakora umurimo unoze, urubyiruko rugahaguruka rugakora, ubufatanye muri byoze bukaba ihame.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma.
Back