NGOMA: INGAMBA ZO GUTANGA SERIVISI NZIZA ZARAFASHWE

Akarere ka Ngoma, kafashe ingamba zo guhindura nziza isura mu mitangire ya serivisi. Ibyo byabaye nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere(RGB: Rwanda Governance Board), kigaragararije ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’Imitangire ya Serivisi mu nzego z’ibanze(CRC:Citzen Report Card) mu mwaka wa 2016.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere(RGB: Rwanda Governance Board), cyashyizeho uburyo bwo gusuzuma uko imiyoborere n’imitangire ya Serivisi bimeze mu nzego z’ibanze. Icyo gipimo nicyo bise ”Citizen Report Card”(CRC), mu rurimi rw’icyongereza. Kuva muri 2013, hakorwa ubushakashatsi bugamije kureba uko baturage babona imiyoborere na serivisi hifashishijwe ibipimo binyuranye. Mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza ishingiye ku muturage, Guverinoma yafashe icyemezo ko 10% by’amanota y’Imihigo y’Uturere, azajya atangwa n’abaturage, binyuze muri “Citizen Report Card”.
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 24/03/2017, itsinda ry’abakozi ba RGB riyobowe na Madame NSHUTIRAGUMA Espérance, bagendereye Akarere ka Ngoma mu rwego rwo kugaragaza no kungurana ibitekerezo ku cyegeranyo cya “Citizen Report Card” cy’umwaka ushize wa 2016; kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye. Iyo nama yari itumiwemo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari, Inzego zifatwa nk’aho ari ishingiro rya Serivisi kandi bikaba bigaragara ko mu byo  Abaturage batishimiye harimo serivisi bahabwa. Muri rusange Akarere ka Ngoma ntabwo gahagaze nabi muri “Citizen Report Card”, ku rwego rw’Igihugu kuko ni aka munani mu mwaka wa 2016. Ariko iyo ugendeye ku bihe, usanga karimo gusubira inyuma kuko mu myaka yabanje ya 2013 na 2015, kabaye aka mbere kikurikiranyije. Bikaba bigaragara ko hari serivisi zitishimiwe n’Abaturage nko mu buhinzi, ubworozi, isuku n’isukura, ndetse n’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa. Mu mitangire ya serivisi usanga Akarere kari kuri 70.7%, mu gihe icyerekezo  cya gahunda y’Imbaturabukungu ya II(EDPRS II), izarangira muri 2018, mu mitangire ya servisi ari 85%. Ukibaza uburyo wahuza icyerekezo cy’Ighugu n’uko byifashe mu Karere. Ibi byose byaganiweho hafatwa ingamba zikwiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise yagaragaje ko uko gusubira inyuma muri “Citizen Report Card” byanagize ingaruka mbi mu manota y’Imihigo muri rusange. Ko rero Abayobozi b’Akarere, Abakozi bako kuva ku Karere kugera ku Kagari batumiwe kugira ngo buri wese abone uko ishusho y’Akarere ihagaze, hafatwe ingamba zo gukora igikwiye ngo Ngoma yongere igire isura nziza, himakazwa guha serivisi nziza umuturage. Ibyo kandi bigakorwa mu bufatanye bwa buri wese. Yagaragaje ko hari gahunda Akarere ka Ngoma gafite zizakomeza gushimangirwa harimo gahunda yitwa Igiti cy’ibisubizo, Urunana mu mihigo ruranga Inama Njyanama n’Ubuyobozi bwite bw’Akarere, Inteko z’abaturage n’indi nshya y’amasibo y’ingo 15.
Naho Visi Perezida wa Njyanama y’Akarere, Dr. KANOBANA Methusalem, akaba yavuze ko hari gukorwa isesengura ryimbitse ry’ibyagaragajwe na “Citizen Report card” 2016,  kugira ngo hakorwe ibikwiye ishusho y’Akarere yongere ibe nziza .Ariko akomoza ko n’abaturage ubwabo babajijwe, hari uruhare runini bafite, nko ku bikorwa bidasaba ingengo y’imari nk’isuku n’ibindi.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA



Back