NGOMA: INTEKO RUSANGE Y’INAMA Y’IGHUGU Y’ABAGORE YARATERANYE
Kuri uyu wa 17/05/2016, inama y’Inteko Rusange y’inama y’Igihugu y’Abagore(CNF) mu Karere ka NGOMA yateranye. Iyo nama y'Inteko Rusange ikaba ibaye iya mbere nyuma y’amatora ya Komite nshya z’Inama y’Igihugu y’Abagore yabaye mu mpera z’umwaka wa 2015.
Muri iyo nama y'Inteko Rusange ifatwa nk’aho ari iyo gutanga icyerekezo (induction course). Abatumirwa baganirijwe kuri byinshi uhereye ku nshingano zabo. Baganirijwe na none n’Abahagariye ibigo binyuranye bifasha abagore kwiteza mbere harimo BDF na COPEDU, ku buryo bwo gukorana n’ibyo bigo mu kubona igishoro mu bindi bikorwa bitari ibyo basanzwe bakora umunsi ku wundi. Inteko Rusange cya CNF ku Karere ubusanzwe igizwe n’Abagize Komite z’Inama y’Igihugu y’Agabore(CNF) ku Karere no mu Mirenge n’Abahuzabikorwa bayo mu Tugari. Abatumirwa bari bitabiriye ku bwinshi iyo nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame KIRENGA Providence, ariko n’abandi bayobozi b’Akarere harimo Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise, n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu bwana RWIRIRIZA JMVianney, bagiye baza kuganiriza abari mu nama kuko bazi neza ko iyo umugore ateye imbere, ari igihugu cyose kiba giteye imbere. Abandi bari bitabiriye iyo nama twavuga ni umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngoma DPC SSP Janvier MUTAGANDA na Maître Valérie VUGUZIGA umujyanama ushinzwe ubutabera muri komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba.
Aganira n’Itangazamakuru, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka NGOMA, Madame MUKARUTESI Chantal yavuze ko inama y’Inteko Rusange ikozwe yari ikenewe cyane kuko abenshi mu bayigize ari bashya mu nshingano; bityo bakaba bateranye kugira ngo baganire ku nshingano zabo ariko banagaragarizwe amahirwe abagore bafite mu bigo byinshi bigamije kubafasha kwiteza imbere. Mu ngamba zafashwe, ingamba nyamukuru ni iyo kujya kuganira n’abagore bose bahagarariye kugira ngo bamenye ibyiza Leta ibateganyiriza cyane cyane ibibafasha kubona igishoro mu mirimo yindi itari iyo basanzwe bakora. Yashimangiye ko bagiye guhaguruka bagahangana n’ikibazo cy’abana bava mu mashuri kuko burya abagore bahagurutse bagashyira hamwe, bagafatanya n’inzego z’ibanze n’iz’amashuri, kiriya kibazo cyakemuka burundu.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back