NGOMA: INTEKO RUSANGE Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI YATERANYE
Uyu munsi ku cyumweru, tariki ya 06/11/2016, Inteko Rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka NGOMA, yateranye mu nama yayo idasanzwe.
Nk’uko byagaragajwe na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka NGOMA, Bwana RWIRIRIZA JMVianney, intego nyamukuru y’iyo Nteko rusange idasanzwe yari ikubiye mu ngingo ebyri z’ingenzi arizo:
1. Kugaragaza ibimaze kugerwaho mu bikowa bikubiye muri Manifesto 2010-2017,
2. Kwemeza ibikorwa bigomba kushyirwa muri Manifesto ya 2017-2024.
Muri iki gikorwa gikomeye umushyitsi Mukuru yari Bwana NSHUNGUYINKA François, uri mu Ikipi Tekiniki y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, wari kumwe na Bwana KAYITARE. Hari kandi Abanyamuryango bandi bakomoka mu Karere ka NGOMA, nka Senateri GACINYA Teddy na Depite MUKANGIRA Iphygénie n’Intumwa y’Intara, Bwana NTABANGANYIMANA Philbert.
Mu bikorwa byashyizwe imbere muri iyi manifesto ya 2017-2024, harimo ibikorwaremezo binyuranye nk’amazi, amashanyarazi ndetse n’imihanda ariko Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI mu karere ka Ngoma bashimangiye ibikorwa by’ubuhinzi bigomba kwifashisha ikorana buhanga cyane cyane iryo kuhira imyaka kugira ngo Akarere karusheho kugira umusaruro mwinshi kandi mwiza badategereje impuhwe z’ikirere.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, Bwana NSHUNGUYINKA François akaba yashimiye cyane Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Ngoma ku gikorwa cyiza cyo kugena ibikorwa bifuza ko bazakorerwa, ariko anabibutsa ko aribo bizagarukira n’ubundi bakabishyira mu bikorwa. Yasabye Abanyamuryango gukoresha imbaraga zose kugira ngo Akarere kongere kagaragare mu turere tw’indashyikirwa.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru Chairaman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Bwana RWIRIRIZA JMVianney yagarutse ku bitekerezo bigari byagaragajwe muri iyi nteko, uko byaturutse mu nzego zo hasi:
- Icyambere ni uko abaturage bifuje ko hakongerwa ibikorwa by'ikoranabuhanga mu buhinzi cyane cyane muri gahunda yo kuhira ndetse no gukoresha amamashini mu buhinzi kuko bagaragaje ko “Ubuhinzi bushingiye ku kuhira ariyo mibereho yabo”.
- Icya kabiri cyashimangiwe ni ukwegereza serivisi nziza ku kagari ndetse no mu midugudu.
- Icya gatatu ni uko mu mibereho myiza ari ugukomeza gufasha abatishoboye kandi ibibagenerwa bikabageraho kandi koko bikaba ibihindura imibereho yabo.
Naho Bwana Elias HAKIZAMUNGU, Umuturage wari witabiriye iyi Nteko, yabwiye Abanyamakuru ko kuri we abakozi ba MAJ(Maison d’Accès à la Justice), bakwegerezwa abaturage, bakaza ku rwego rw’Imirenge kuko byazafasha abaturage kumenya amategeko, gukora ibyaba bikagabanuka.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back