NGOMA: INTEKO RUSANGE Y'URUBYIRUKO YARATERANYE.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16/03/2016, ku Karere ka NGOMA hateranye Inteko Rusange y’urubyiruko y’abagize inzego z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko(CNJ:Conseil National de la Jeunesse). Iyo Nteko rusange ikaba yahuje Komite z’Inama y’Igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Imirenge na Komite y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko  ku rwego rw’Akarere.
Iyi Nteko rusange yafunguwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Bwana RWIRIRIZA Jean Marie Vianney, yaganiye ku ngingo zikurikira:
1.    Imihigo y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko
2.    Itegeko rigenga Inamay’Igihugu y’Urubyiruko;
3.    Imikorrere n’imikoranire y’inzego z’urubyiruko n’izindi nzego.
Muri iyi nteko rusange hakaba hafatiwemo imyanzuro ikurikira:
1.    Imihigo y’urubyiruko igomba gushyirwa mu bikorwa 100% kandi raporo zikajya zitangirwa ku gihe;
2.    Inzego z’urubyiruko zigoma kuzuzanya n’izindi nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta. Iyi Nteko rusange y'urubyiruko yishimiye igikombe urubyiruko rw' Akarere ka NGOMA rwabonye umwaka ushize wa 2014-2015, aho akarere kabaye akambere mu Gihugu cyose mu mihigo y'urubyiruko. Bityo Komite nshya yiyemeza kuzakomeza ibyiza bya Komite icyuye igihe, mu gufatana urunana no gukomeza kuba indashyikirwa. By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back