NGOMA: INTUMWA ZA RUBANDA ZIRASHIMA IBYAGEZWEHO BYINSHI
Kuva kuwa 12/01 kugeza 21/01/2016, Abadepite bari mu rugendo mu karere ka Ngoma mu rwego rwo gusuzuma imishinga inyuranye yakozwe na Leta, ndetse n’abaturage ubwabo n’impinduka mu buzima zaturutse kuri iyo mishinga. Iryo tsinda rikaba rigizwe na Depite NKUSI Juvénal, MUKANDERA Iphygénie, KAYITESI Libérata na KABATSINGA Chantal.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 16/01/2017, Visi Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc, akaba yaraje mu ruzinduko muri Ngoma kwifatanya n’izo ntumwa za rubanda.
Mu mishanga yasuwe harimo Umudugudu w’icyitegererezo wa Rukumberi (IDP-model Village), umaze imyaka itatu utashywe. Ubu umudugudu umaze kugira bimwe mu bikorwa by’ibanze birimo Irerero ry’incuke(ECD), n’Igikumba ubu kirimo inka nziza 20 zihaka. Abaturage bo uri uyu mudugudu bagaragaje ko bamaze kwiteza imbere kubera gutura ahantu heza hatari mu manegeka, bari basanzwemo. Mu byishimo byinshi, Umukecuru w’imyaka irenga 50, NIYOMUFASHA Eugénie yavuze ko kuba yarakuwe mu manegeka, akaza gutuzwa mu nzu nziza nk’iyo, irimo amashanyarazi ari nk’igitangaza cy’Imana. Ko ariko uwo abikesha amuzi, ni Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ashimira, ahoza ku mutima kandi ahora yifuriza imigisha yose no guhora ayobora u Rwanda. Yagaragaje ko kuva aho amariye kuva mu manegeka yiteje imbere kugeza ubwo aguze igare, ndetse yiga no kuritwara ubu akaba arinyonga nk’abasore n’inkumi.
Kuri uwo munsi, hasuwe na none Irerero(ECD) rya Sangaza mu murenge wa ZAZA. Ni irerero rimaze kugera kuri byinshi, incuke ikinyabupfura ni cyose ariko by’umwihariko ryatumye ababyeyi bishyira hamwe, bakora udushinga duto duto aho bose bamaze guhana ihene. Iyi ECD ya Sangaza, ifite ikiraro kirimo inka 8, gifite n’ubworozi bw’inkoko 510. Ku bijyanye no kurera incuke, uretse abaza aho ku Irerero, gahunda imaze no kugera mu ngo ku buryo abana bataza aho ku Irerero batorezwa mu matsinda mu ngo aho abarezi babasanga, bagafatanya n’ababyeyi kubarera no kubagaburira indyo yuzuye.
Intumwa za rubanda kandi kuri uyu munsi zasuye umurima w’inanasi w’ishyirahamwe KOABINAMU, mu murenge wa Mugesera. Ni umurima ubu ufite hegitari 935. Amateka y’uko abaturage bahuje ubutaka bakabona uwo murima, bakiyemeza guhinga inanasi, arashimishije ariko ibyo abanyamuryango ba KOABINAMU 120 bamaze kugeraho ni akarusho kuko muribo 60% batunze moto naho 90% bacana mu nzu bakoresheje Mobisol; bakaba barahaye akazi gahoraho abantu basaga 600. Cyokora abahinzi b’inanasi ba Mugesera bagaragaje ko bakeneye ubuvugizi n’ubufasha ku buhanga bwabafasha kuhira umurima munini ungana utyo, kuko ubwo bafite ari utumashini duto twuhira gusa ku nkengero z’ikiyaga; bahora kandi bifuza kubona uruganda rwabo rwatuma umusaruro wabo babona uhagije cyane, wongererwa agaciro.
Uruzinduko rwashorejwe mu murenge wa Murama, ku muyoboro w’amazi wa Nyamuganda-Sakara, umuyoboro ureshya ka kilometer 21, ukaba ufite amavomo 32. Ni umuyobora abaturage bavuga ko umaze guhindura ubuzima bwabo ku buryo bukomeye, kandi bugaragara mu mezi abiri gusa bamaze bawutashye kuko injerikani ya litiro 20 bari bamenyereye kugura amafaranga 300, ubu barayigura amafaranga 20 gusa.
Umusaza KALISA yagize ati” Ubutegetsi bwose bwatambutse bwaraduheje. Twari twaramenyereye kuvoma mu bishanga. Ushaka amazi meza injerikani yari amafaranga magana atatu, ariko ubu ni igiceri cya 20. Ubu urabona umugezi uri imbere y’urugo rwanjye, urabona ko nkeye, kandi nta bukwe ngiyemo. Reba aba baturage bose, urebe uko bakeye. Turabikesha Perezida wacu Paul KAGAME. Turifuza kumuhorana, ngo akomeze aduhe ibyiza nk’ibi. Reba uyu muhanda, none n’amashanyarazi yaje.”
Mu magambo make, aganira n’itangazamakuru, Visi Perezidante w'Inteko Ishinga amategeko, umutwe w'Abadepite, Hon. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc, yavuze ko urugendo Intumwa za rubanda zirimo, mu karere ka Ngoma ndetse n'ahandi mu Gihugu, ari urugendo rusanzwe rw’akazi rwo gusuzuma uko abaturage babayeho kugira ngo aho basanze ari ngombwa bakore ubuvugizi kuri Guverinoma. Yavuze ko imishinga yasuwe mu Karere ka Ngoma, yabonye yose ari myiza, bigaragara ko ifitiye baturage akamaro gakomeye kandi bayishimiye, ko na we na bagenzi be bayishimye. Yavuze ko aho babonye ko bisaba ubuvugizi, bazabukora.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back