NGOMA: KAMINUZA YA KIBUNGO YATANZE IMPAMYABUMENYI 1910

Kuri uyu wa kane, tariki ya 29/09/2016, kuri Stade Cyasemakamba mu Karere ka Ngoma, Kaminuza ya Kibungo(UNIK), yakoze umuhango wo guha impamyabumenyi zo mu cyicoro cya kabiri(A0), Abanyeshuri 1910. Abo banyeshuri bakaba barangije muri Kaminuza ya Kibungo mu dushami tunyuranye tugize ishami ry’Uburezi, n’ishami ry’Ubuhinzi n’Amajyambere y’Icyaro.
Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango waranzwe n’ibirori byiza, yari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Odette UWAMARIYA, wakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise afatanyije n’abayobozi bakuru ba Kaminuza ya kibungo uhereye kuri Legal Representative, Bwana Janvier GASASIRA, Chancellor Laurent NKUSI, Vice- Chancellor Silas Lwakabamba, n’Abarimu.
Mu ijambo rye , Legal Representative wa UNIK, Bwana Janvier GASASIRA, yavuze ku mateka y’iyo Kaminuza, kuva yashingwa muri 2003 yitwa INATEK kugeza ubu, aho imaze guha impamyabumenyi abanyeshuri bagera ku 7200. Yishimiye ibimaze kugerwaho ariko avuga ko imihigo ikomeje kandi ikomeye kugira ngo UNIK ibe Kaminuza ikomeye mu ruhando rw’izindi Kaminuza, haba mu Gihugu, mu karere turimo ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Umushyitsi mukuru, Guverineri Odette UWAMARIYA, yashimiye abantu bagize igitekerezo cyo gushinga Kaminuza ya Kibungo, anashima ihame ryiza ry’uburinganire  Leta y’u Rwanda igenderaho, bigaragara ko ryagezweho muri iyo kaminuza kuko 51% by’abagomba guhabwa impamyabumenyi uyu munsi ari igitsina gore. Yagaragaje ko gushinga kaminuza, ari uburyo buzwi ku Banyarwanda bwo kwishakamo ibisubizo no kwihesha agaciro nk’uko n’umushyitsi uturutse iyo bigwa, Steve NOAH, yabibonye akaba yari yanabigarutseho cyane mu ijambo yavuze. Guverineri ariko yasabye UNIK, kimwe n’abarangije kwiga gukora ubushakashatsi bwafasha Akarere ndetse n’Intara irimo ku bintu binyuranye by’ubuhinzi, byatuma haba igenamigambi ryiza, dore ko ubwo buhinzi ndetse n’ubworozi bitunze abantu barenga 80%, kandi ibihe bibi turi kuvamo bikaba  byaratanze isomo.
Yashishikarije abarangije kwiga kwihangira imirimo, bakaba icyitegererezo, bakimakaza indangagaciro zinyuranye zirimo kudahigwa mu ruhando Abanyarwanda turimo rw’isoko ryagutse, mu miryango mpuzamahanga inyuranye rurimo.  Guverineri  yarangije yizeza Kaminuza ya Kibungo ubufatanye n’ubuvugizi bisesuye.
 
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back