NGOMA: MU MUGANDA W’UKWEZI HAKOZWE ISUKU KU NZIBUTSO ZA JENOSIDE

Tariki ya 25/03/2017, ni uwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi  kwa Werurwe. Nk’uko bisanzwe ni umunsi w’umuganda mu Gihugu hose. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwagiye kwifatanya n’Abaturage hirya no hino mu Mirenge, uyu muganda ukaba waragaragaje gahunda yo gufatana urunana kw’ubuyobozi bw’Akarere n’Inama  Njyanama y’Akarereaho abagize Inama Njyanama, bari bawugize igikorwa cyihariye.
Ku rwego rw’Akarere, umuganda wakorewe mu Murenge wa Kibungo. Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise ari kumwe na Visi- Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Dr. KANOBANA Methusalem n’Abajyanama benshi b’Akarere, bifatanyije n’abaturage  gukora isuku ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo.
Nk’uko bisanzwe, nyuma y’umuganda wagaragayemo ubwitabire bushimishije bw’abaturage, hatanzwe ibiganiro binyuranye; ibyatanzwe kuri uyu munsi ni ibi bikurikira:
-    Ubutumwa bw’Ikigho cy’Igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG) bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23;
-    Ikiganiro ku matora ya Perezida wa Repubulika;
-    Ikiganiro ku kubungabunga amashyamba;
-    Ikiganiro ku misoro n’amahoro.
Nyuma y’ibyo biganiro Abayobozi baganirije abaturage ku zindi ngingo zinyuranye, aho Visi-Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Dr. KANOBANA Methusalem yavuze ku byegeranyo bibiri byakozwe mu minsi yashize: Ibarura ku mibereho y’ingo rya IV(EICV IV); Ishusho y’Imitangire ya serivisi muri 2016 (CRC:Citizen Report Card). Ku birebana na EICV IV, Dr. KANOBANA Methusalem, yasabye ko kugira ngo Akarere ka Ngoma, kave mu bukene bwakatuweho kandi nyamara ari Akarere keza, gafite ubutaka bwera, ari ngombwa gukorana umwete; ingeso y’ubunebwe yagaragajwe muri icyo cyegeranyo nk’imwe mu  ntandaro z’ubukene igacika. Naho Ku Ishusho y’Imitangire ya Serivisi mu 2016,  nyuma yo kugaragaza ko harimo gusesengurwa impamvu  no gushaka ingamba zikwiye, yasabye abaturage kugira uruhare mu bikorwa bidasaba ingengo y’imari, nk’isuku n’ibindi. Yabijeje kandi ko abagize inama Njyanama bagiye kujya bamanuka kenshi, bakabegera kurushaho kugira ngo bamenyane, baganire kandi bafatire hamwe ingamba ku bintu binyuranye.
Naho Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yashimiye abaturage ubwitabire bwabo mu  muganda, dore ko ari n’Umujyanama  uhagarariye umurenge wa Kibungo.  Yasabye abaturage kurwanya ibyobyabwenge, kugira isuku no kurwanya ibiza binyuranye  cyane cyane ibikomoka ku mvura; hagafatwa ingamba ku mazi y’imvura n’ibibazo biterwa n’umuyaga usenya amazu.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back