NGOMA: NGOMA HATASHYWE UMUSHINGA WO KUHIRA
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28/11/2016, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, yakiriye ku mugaragaro kandi ataha umushinga wo kuhira mu Karere ka Ngoma. Uwo mushinga witwa Ngoma 22, ugamije kuhira ahantu hangana na hegitari 300, harimo 265 zo ku misozi na 35 zo mu kabande.
Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise yashimiye Leta y’u Rwanda ku ngamba nziza yafashe zo guhangana n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryateye amapfa yibasiye Intara y’Ibursirazuba, ibiribwa bikagabanuka. Bityo hagatekerezwakuri gahunda yagutse yo kuhira. Yashimiye n’Ubuyapani kuri icyo gikorwa cyiza cyo gukora icyuzi kizabika amazi yo kuhira(Valley-dam). Yavuze ko ibihe by’izuba Akarere kari kuvamo, byatanze amasomo akomeye, yatumye abantu bakanguka bafata ingamba zirimo izo kuhira hakoreshejwe uburyo bwose. Bityo akaba yarijeje kuzabyaza umusaruro icyo cyuzi.
Ari intumwa ya Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Bwana Shintaro Nakaaka, ari uhagarariye ikigega cy’Ubuyapani gishinzwe Ubutwererane(JICA), Bwana Takada Hiroyuki bagarutse ku butwererane bw’u Rwanda n’Ubuyapani mu bice by’Ubuzima binyuranye harimo Ubuzima, Uburezi n’Ubukungu ariko cyane cyane ubuhinzi. Bavuze ko icyuzi gifata amazi cy’Umushinga Ngoma 22, kiri mu byuzi bikoze neza mu buhanga bushya dore ko umushinga witaye no ku kubungabunga ibidukikije kuko uzakoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba mu gupompa amazi akoreshwa mu kuhira ku misozi, igihe bizajya biba ngombwa. Imirimo yo gutangira gutunganya icyo cyuzi(Valley-dam) yatangiye mu kwezi kwa Kamena 2015, hatanzwemo imirimo ku baturage bagera ku 4700. Umushinga ukaba uzakomeza kunozwa kugeza mu mpera za 2017, ubwo amazi azaba amaze kuzura mu cyuzi ndetse n’amaterasi amaze gutunganywa neza. Umushinga Ngoma 22 wuzuye utwaye akayabo ka 13,215,596 by’amadolari y’Abanyamerika yatanzwe n’Ubuyapani na 580,000 by’uruhare rw’u Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana MAKOMBE JMVianny, yasabye abaturage gushimira Perezida wa Repubulika Paul KAGAME ku bikorwa byo guteza imbere abaturage, bimaze kugerwaho ariko by’umwihariko ku buryo yahise abatabara mu mapfa bagize. Yashimye Ubuyapani ku bikorwa binyuranye bufashamo Leta y’u Rwanda, ariko by’umwihariko umushinga Ngoma 22, kuko uje ari igisubizo ku kibazo Intara yahuye nacyo cy’amapfa. Yasabye abaturage kubyaza umusaruro amazi menshi Intara y’Ibirasirazuba ifite dore ko ku biyaga 27 biri mu Gihugu 23 byose biri muri iyi Ntara.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, yatangiyeavuga ko ibikorwa byiza nk’iki gitahwa bitizana ahubwo ko bizanwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME. Yasabye abaturage kwishimira Leta uburyo yabagobotse mu kibazo cy’amapfa. Ashimira cyane Ubuyapani ku bisubizo bugenda butanga mu nzira yo guhanga n’ibibazo bituruka mu mihindagurikire y’ikirere. Yarangije ashishikariza abaturage kwitabira gahunda yo kuhira ku buso buto kuko irimo nkunganire kuri 50% no kuzarinda ibikorwaremezo byatashywe.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back