NGOMA: NYOBOZI NSHYA IRAYE IRAHIYE

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/02/2016, Akarere ka NGOMA, kimwe n’utundi turere tw’u Rwanda karaye kabonye abayobozi bashya. Abo bayobozi bashya babonetse nyuma y’amatora yahereye mu Mirenge kuva tariki ya 22/02/2016; amatora yaranzwe hose n’umutuzo. Abatowe rero, haba muri Nyobozi y'Akarere, haba no mu Nama Njyanama, bakaba batangiye manda nshya y'imyaka itanu izarangirana na 2020. Mu magambo bavuze, abatowe bashyize imbere iterambere ry'abaturage hongerwa ibikorwa remezo by'ibanze, imibereho myiza no kwita ku bibazo by'abaturage, bakabegera kurushaho, bityo 2020 ikazasanga NGOMA ari Akarere gakataje mu majyambere.
Nyobozi nshya y’Akarere ka NGOMA ikaba igizwe na:
-    Bwana NAMBAJE Aphrodise: Mayor;
-    Bwana RWIRIRIZA Jean Marie Vianney: Vice-Mayor Ushinzwe ubukungu;
-    Madame KIRENGA Providence: Vice-Mayor ushinzwe Imibereho Myiza

Naho mu Nama  Njyanama y’Akarere, hatowe:
-    Bwana BANAMWANA Bernard: Perezida;
-    Dr. KANOBANA Mathusalem: Visi- Perezida;
-    Madame MUKANKURANGA Béatrice: Umunyamabanga.

Nyuma yo gutora no kurahira, habaye ihererekanyabubasha hagati ya Bwana Alex KANAYOGE wayoboraga Akarere by’agateganyo n’Umuyoboziz mushya w’Akarere ka NGOMA,  Bwana NAMBAJE Aphrodise. Iyo mihangao yose ikaba yabaye hari intumwa y’Intara y’Iburasurazuba, Bwana MBABAZI  Mathias.  

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back