NGOMA: PEREZIDA WA REPUBULIKA YASUYE AKARERE KA NGOMA

Kuri uyu wa kane tariki ya 28/04/2016, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, yasuye Akarere ka Ngoma. Ku kibuga cy'ishuri rya TTC/ZAZA, Perezida wa Repubulika yakiriwe n'abaturage benshi, bari bishimiye kumubona, kuko baba bamutezeho impanuro n'ibikorwa byinshi. Mu ijambo yagejeje ku baturage Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, yabasabye gukomeza gukora umurimo unoze kugira ngo barwanye ubukene biteze imbere, kuko gukena ari ikintu kibi.  Yasabye abaturage kwicungira umutekano, umutekano wa bagenzi bacu ukatureba. Gucunga umutekano kandi bikaba umuco wa buri Munyarwanda, bityo u Rwanda rugakomeza kuba ku isonga mu bihugu birangwamo umutekano n’umudendezo bisesuye. Yashimangiye kandi  ko mu Rwanda ihame ry’uburinganire, rimaze kuba umuco ugaragarira buri wese, muri byose. Asoza ijambo rye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, yasabye abagabo bose kumutiza imbaraga bagasinya, nk’uko nawe yabikoze, batora kandi bashyigikira gahunda yo gushyigikira Umugore yitwa mu Cyongereza”HeForShe”. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, akaba yaremereye abaturage b’Akarere ka Ngoma, ko umuhanda Ngoma-Nyanza yabemereye, ugiye gutangira gukorwa ugashyirwamo kaburimbo kuko byose bihari, naho i Zaza by’Umwihariko abemerera umuyoboro w’itumanaho ryihuse wa “Fibre Optique” kuko ntawo bafite kandi nabo bakeneye gukoresha ikoranabuhanga, cyane cyane mu mashuri menshi ahari.   By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA.
Back