NGOMA: POLISI Y’U RWANDA YAVANYE ABATURAGE 98 KU DUTADOWA
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24/05/2017, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bufatanyije na Polisi y’u Rwanda bwagejeje ku bagenerwabikorwa 98, bo mu mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Karenge, Umurenge wa JARAMA, uburyo bwo kumurika mu nzu zabo hifashisiwe imirasire y’izuba.
Iki gikorwa cyo guha amashanyarazi akoresha izuba abaturage batuye kure y’imirongo isanzwe y’amashanyarazi, ni kimwe mu bikorwa bimaze kugerwaho muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda (Police Week). Amashanyarazi ni igikorwa kiri mu bikorwa byo kwihutisha intego z’Icyerekezo 2020, zitenganya kugeza ku baturage 70% amashanyarazi mu mpera za 2017. Ubu buryo bwo gucanisha imirasire y’izuba Polisi ikaba izabugeza no ku kigo nderabuzima cya Sangaza, mu Murenge wa ZAZA. Ibi bikorwa by’icyumweru cya Polisi byagaragayemo no kubakira abatishoboye, gukora isuku ku nzu zabo bazikurungira no kurwanya kirabiranya mu ntoki, bigaragaza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda ariko cyane cyane ubufatanye ifitanye n’abaturage. Ibyo byose bikaba bituruka ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.
Muri iki gikorwa Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na ACP Damas GATARE, hari n’Intumwa ya MYICT, Bwana HABUMUREMYI Emmanuel. Mu mbwirwaruhame zabo, ari aba bashyitsi bombi ari n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise bose bahuriye ku bufatanye bwiza bugaragagara hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi, ariko cyane cyane mu gucunga umutekano wo musingi w’iterambere rirambye.
Umwe mu baturage bahawe ubu buryo bwo gucana, yagaragaje ibyishimo bisesuye avuga ko aya mashanyarazi aje gukemura ibibazo byinshi birimo kongera umunezero mu muryango wo kuba ahantu habona n'umutekano dore ko ubujura bwashoboraga kwitwikira umwijima. Yashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, avuga ko ashimira Imana yamuhaye Abanyarwanda kandi ko bamuri inyuma.
Mu gusoza uyu muhango, waranzwe n’ibikorwa byinshi birimo umuganda wo gukorera urutoki rw’umuturage, gutaha ubwo buryo bwo gucana bwahawe abaturage, gukurungira amazu no kubaka ubwihereroo, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, wayoboye uwo muhango yashimye byimazeyo ubufatanye buri hagati ya Polise y’u Rwanda n’abaturage mu buzima bwose bwa buri munsi, uhereye ku mutekano no ku bikorwa nk’ibi byo guteza imbere imibereho myiza. Umuyobozi w’Akarere yibukije abaturage ko ubwo bufatanye, iyo sura nziza ya Polisi y’Igihugu, ari umwihariko w’Igihugu cyacu kandi ko byose tubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME. Yabasabye gusigasira ibimaze kugerwaho harimo n’ayo mashanyarazi; kubumbatira umutekano uhereye ku kwirinda amakimbirane mu ngo asigaye ahitana abantu, akagira abana imfubyi. By’umwihariko yasabye abaturage ba Jarama kwita ku burere bw’abana kuko arirwo Rwanda rw’ejo hazaza. Nibwo bazakora, bakiteza imbere, bakagira ubuzima bwiza burangwamo isuku hose no muri byose.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back