NGOMA: POLITIKI N'AMAHAME BY'AMASIBO BYEMEJWE N'INAMA NJYANAMA
Inama Njyanama y’Akarere ka NGOMA, iraye yemeje ko amasibo agiye kuba ishingiro mu guteza imbere umuturage.
Kuri iki gicamunsi cyo kuwa gatanu tariki ya 26/05/2017, mu nama yayo isanzwe, Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yemeje politiki n’amahame amasibo agomba kugenderaho kugira ngo abe ishingiro mu guteza imbere umuturage. Ni nyuma yo kungurana ibitekerezo ku buryo burambuye ku mikorere y’amasibo, Abajyanama bemeje ko ari ngombwa ko habaho amasibo abumbiye hamwe ingo hagati y’icumi na cumi n’eshanu.
Iyo tuvuze amasibo, nk’uko yemejwe mu Karere ka NGOMA, hari igihe bidahita byumvikana. Amasibo yemejwe mu Karere ka Ngoma ni ihuriro ry’ingo hagati ya 10-15. Izo ngo zikaba ziyoborwa n’Intore yo ku mukondo yungirijwe n’Intore zo ku mbempe zombi, iburyo n’ibumoso n’abajyanama bane. Abo bose bakaba bagomba gutorwa mu byiciro by’abaturage bisanzwe biriho, ariko bijyibwamo n’inyangamugayo. Icyo ayo masibo amaze ni ukuvugurura no guteza imbere ubuzima bwa buri munsi bw’umuturage byose bikava mu guhuza imbaraga no guhwiturana kuri gahunda zose za Leta: umuganda, ubwisungane, gukora umurimo mwiza kandi ku gihe, guhana umubyizi no gufashanya. Muri make kunga ubumwe no guhwiturana muri byose. Ubu mu karere ka Ngoma kose hakaba habarirwa amasibo 5208.
Aganira n’Itangazamakuru, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Bwana BANAMWANA Bernard, yatangaje ko amasibo yashyizweho akomoka kuri imwe mu myanzuro y’Itorero ry’Abajyanama b’uturere, IMBONEZAMIHIGO ryabereye i Gabiro mu kwezi kwa 03/2016. Muri iri torero abyobozi basabwe ko amasibo yagezwa ku baturage. Akarere ka Ngoma rero kakaba karafashe iya mbere mu kureba uburyo bwo gukoresha amasibo, kandi akaba amaze gutanga umusaruro ugaragara. Yagize ati ” Guhuza ingo 10, 15, ni itsinda rito ushobora gukurikirana muri za gahunda zose tuba turimo. Imibereho myiza, gahunda z’iterambere ry’ubukungu, zihindura imyumvire y’abaturage n’imikorere. Bikaba byoroshye kubikurikirana muri izo ngo 10, 15 zibumbiye hamwe.” Aya masibo amaze kuba akarango ka Ngoma, amaze kugaragaza umusaruro ushimishije nk’aho mu Kagari ka Nyaruvumu, Umurenge wa Rukira abaturage bose barangije gutanga ubwisungane mu kwivuza 2017-2018 , hifashishijwe amasibo, bakaba bose bafiye ubwiherero bukoze neza kandi busakaje amabati. Mu bibazo bindi amasibo azafasha gukemura harimo, iby'abantu b'imburamukoro birirwa ku muhanda kuko, banengwa bagahwiturirwa mu masibo.
Uretse uyu mwanzuro ukomeye wo kwemeza politiki y’amasibo avuguruye, Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yasuzumye ibibazo binyuranye byayigejejweho, ibifatira imyanzuro. Hanagaragajwe kandi aho gukoresha ingengo y’imari bigeze n’uko imihigo 2016-2017 ihagaze.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back