NGOMA: PRO-FEMMES TWESE HAMWE YAKORESHEJE AMAHUGURWA KU IHOHOTERWA

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/02/2016, mu Karere ka NGOMA, Pro-Femmes Twese Hamwe(PFTH), yakoresheje amahugurwa y’umunsi umwe agamije kongerera ubumenyi abantu banyuranye bafite mu nshingano zabo kurwanya ihohoterwa cyangwa bahura n’ibibazo byaryo ndetse n’indwara ya SIDA,  ku buryo bwo “kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA”.

 

Nk’Impuzamashyirahamwe y’imiryango nyarwanda itari iya Leta ifite intego yo guharanira uburenganzira bw’Abagore, umuco w’Amahoro, Kwimakaza ihame ry’uburinganire hagamijwe iterambere, Pro-Femmes Twese Hamwe, ihangayikishijwe n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko rishobora kuba intambamyi y’iterambere ry’Igihugu.

Akaba ariyo mpamvu muri iki gihe, Pro-Femmes Twese Hamwe, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo gishinzwe ubuzima RBC( RWANDA Biodemical Center), ku nkunga y’ikigega “Global Fund”, iri gushyira mu bikorwa umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagamijwe kugabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA(VIH/SGBV). Ayo mahugurwa agamije kungurana ibitekerezo ku mfashanyigisho isobanura ku buryo bwimbitse ingingo zikurikira:

  -   Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu matwegeko y’u Rwanda no mu masezerano mpuzamahanga;

   -  Ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’imwe mu nzira iganisha ku bwandu bw’agakoko gatera SIDA;

     -  Uko twarwanya ndetse n’uko twafasha uwahohotewe;   

   -  Uburenganzira bw’ababana na virusi itera SIDA.

 

Ayo mahugurwa akaba yari yitabiriwe n’Ushinzwe abinjira n’Abasohoka mu Karere ka NGOMA, Bwana BIZIMANA Innocent, Umupolisi ushinzwe Community Policing mu Karere ka NGOMA, IP Jean Pierre NDAYISABA, Abakozi bashinzwe imibereho myiza  y’abaturage  Mirenge igize Akarere ka NGOMA, Umukozi ushinzwe HIV ku Bitaro bya Kibungo, Umukozi ushinzwe Isange One Stop Center, Ushinzwe Abajyanama b’ubuzima mu Karere, Abakozi banyuranye b’Akarere harimo abo mu ishami ry’ubuzima , ushinzwe urubyiruko, ushinzwe abafite ubumuga, ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ushinzwe JADF n’abandi.

Mu biganiro nyungurana bitekerezo, byayobowe n’ umukozi wa PFTH, Madame UMUGWANEZA Anathalie, ukora nk’umujyanama ushinzwe igikorwa cyo kurwanya ihohoterwa, byagaragaye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kugaragara nka kimwe mu bibazo bikomereye umuryango nyarwanda kandi ko kugira ngo riranduke hakenewe imbaraga n’uruhare bya buri wese n’iby’inzego zitandukanye zaba iza Leta, iz’abikorera n’iz’imiryango itari iya Leta. Akaba ari ngombwa rero ko abantu bafatana urunana mu kurwanya ihohoterwa, hubahirizwa amategeko yashyizweho, ndetse n’inzego zashyizweho zigakora zivuye inyuma.

 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back