Ngoma: REB n’Akarere batanze mudasobwa ku bigo by’amashuri, ubuyobozi busaba kuzifata neza

Uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, yashyikirije abayobozi b’ibigo by’amashuri mudasobwa zatanzwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi no kongerera abanyeshuri ubushobozi bwo kwihugura mu masomo y’ikoranabuhanga.

Mu ijambo rye, Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yashimye ubufatanye buri hagati ya Leta n’inzego z’uburezi, anagaragaza ko izi mudasobwa zizafasha cyane mu kuzamura ireme ry’uburezi, by’umwihariko mu mashuri yisumbuye. 

Yagize ati: “Izi mudasobwa duhaye abanyeshuri bacu kugira ngo babashe guhangana n’isi y’iterambere ishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Turasaba abayobozi b’ibigo kuzifata neza, bazigirira isuku kandi bazikoreshe mu nyungu z’abanyeshuri nk’uko bigomba.”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bashyikirijwe izi mudasobwa bishimiye iki gikorwa, bavuga ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere imyigishirize igezweho. Umwe mu bayobozi yagize ati:

“Twari dufite icyuho gikomeye mu bikoresho by’ikoranabuhanga. Izi mudasobwa zizadufasha cyane mu kwigisha amasomo ajyanye na ICT no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize.”

Iki gikorwa kiri mu murongo wa gahunda ya Leta yo kwihutisha ireme ry’uburezi hifashishijwe ikoranabuhanga, harimo no gukwirakwiza mudasobwa mu mashuri no kongerera abarimu n’abanyeshuri ubumenyi mu by’ikoranabuhanga.

 

Back