NGOMA: RUKUMBERI BIBUTSE ABAZIZE JENOSIDE KU NSHURO YA 23
Kuri iki cyumweru tariki ya 23/04/2017, Ishyirahamwe ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Rukumberi(ARGR: Association des Rescapés du Génocide de Rukumberi), ryakoze umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23. Uyu muhango basanzwe bakora buri mwaka watangiye tariki ya 22/04/2017, mu bikorwa binyuranye harimo n’ijoro ryo kwibuka.
Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango yari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Bwana NSENGIMANA Jean Philbert. Hari kandi Visi-Perezida wa Sena, Senateri GAKUBA Jeanne d’Arc, Guverineri KAZAIRE Judith, Abadepite 14 n’Abasenateri 4, Umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu Dr. DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre, Umuyobozi wa RRA, Bwana TUSABE Richard n’Abayobozi banyuranye b’Ingabo na Polisi mu Ntara n’Akarere ka Ngoma. Abo bashyitsi bose bakaba barakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise na Nyobozi y’Akarere bari kumwe Abayobozi ba ARGR n’Abajyanama b’Akarere.
Imihango y’uyu munsi yabimburiwe no guha icyubahiro no kunamira abishwe bakajugunywa mu kiyaga cya Mugesera, aho Abayobozi bakuru bashyize indabo mu Kiyaga. Ibindi bikorwa by’umunsi byabereye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi, harimo gushyingura imibiri ine yabonetse, kubunamira no gushyira indabo ku rwibutso. Kuri iyi nshuro ya 23 yo kwibuka, ARGR yahariye by’umwihariko kwibuka abana bato, ibitambambuga n’ibisekeramwazi bishwe akenshi urw’agashinyaguro muri Jenoside.
Mu ijambo rye, umuyobozi wa ARGR, Bwana KABANDANA Callixte, yasabye ubuyobozi bw’Akarere kuzabafasha gusigasira ibimenyetso n’amateka bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Rukumberi. Muri ibyo harimo ko Urwibutso rwa Rukumberi rugomba kubakwa ku buryo rushyirwa no mu rwego rw’Igihugu dore ko kugeza ubu rushyinguwemo imibiri igera ku bihumbi 38. Yasabye ko ibimenyetso byashyizwe ku matongo y’imiryango yazimye(Plaques commémoratives), byasigasirwa ntibizahungabanywe n’ibikorwaremezo ndetse no ku rufunzo rwIkiyaga cya Mugesera haba ahantu hihariye ho kwibukira, hasigasirwa ntihakorweho.
Mu magambo abayobozi bavuze, uhereye ku ikaze ryatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere kugera ku Mushyitsi Mukuru, icyagarutsweho ni uguhumuriza abarokotse Jenoside n’abafite ababo bashyinguye muri urwo rwibutso. Hagarutswe ku kibazo cy’ingengabitekerezo ikomeje kugenda igaragara cyane, bakangurira abaturage ubufatabye n’imbaraga za buri wese kugira ngo irandurwe mu Banyarwanda. Havuzwe ko amategeko ahana ingengabitekerezo ya jenoside agomba kubahirizwa, byaba ngombwa akavugururwa, agakazwa.
Umushyitsi Mukuru Minisitiri NSENGIMANA Jean Philibert, by’umwihariko mu guhumuriza abarokotse jenoside, yababwiye ko, nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yabivuze atangiza icyumano cyo kwibuka ku nshuro ya 23, bafite Igihugu nk’umuryango basigaranye; kandi ko uwo muryango uzakora ibishoboka byose ngo bagire icyizere mu buzima. Yashimangiye ko jenoside itazongera ukundi mu Rwanda kuko ariyo ndahiro y’abayihagaritse bagize bati “Never Again”.
Nyuma y’imihango nyirizina yo kwibuka, hakurikiyeho umuhango wo gutaha amazu mashyashya meza atatu yubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside ndetse n’andi 25 yasanwe. Ibi bikorwa byo kugoboka abarokotse Jenoside, bari bafite ikibazo cy’amazu cyakozwe n’Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA), byatwaye amafaranga miliyoni 45. Nk’uko Komiseri Mukuru wa RRA, TUSABE Richard yabivuze, uko kwitanga kw’abakozi ba RRA, ni inshingano bihaye kugira ngo bagaragarize abarokotse Jenoside ko bari kumwe nabo.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back