Ngoma: Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda yasuye serivisi zo gusuzuma kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura.

Uyu munsi, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda Dr. Brian Chirombo, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Ngoma. Yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, bagirana ibiganiro byibanze ku bikorwa byo gukumira no gusuzuma kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura, indwara zikunze kwibasira abagore.

Nyuma y’ibiganiro, Dr. Brian Chirombo yasuye ahasuzumirwa kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura, aho yashimye ubufatanye buri hagati ya Leta y’u Rwanda, inzego z’ubuzima ndetse n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere gahunda z’ubuzima bw’abaturage.

Mu butumwa bwe, Dr. Chirombo yagize ati: “Twishimiye uburyo Akarere ka Ngoma karimo gushyira mu bikorwa gahunda yo gusuzuma hakiri kare kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura. Ibi ni ibikorwa bifite uruhare rukomeye mu kurinda ubuzima bw’abagore no guteza imbere imibereho myiza y’imiryango. Ishami ry’Umurynago w’Abibumbye ryita ku buzima rizakomeza kuba umufatanyabikorwa mu gushyigikira gahunda zose zigamije kurengera ubuzima bw’abaturage b’u Rwanda.”

Umuyobozi w’Akarere, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, yashimiye Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima ku bufatanye bugaragara mu bikorwa by’ubuzima, ashimangira ko Akarere ka Ngoma kazakomeza gushyira imbere gahunda zo gukumira no kwita ku buzima bw’abaturage, cyane cyane abagore n’abakobwa bakangurirwa kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere hakiri kare.

Uruzinduko rwa Dr. Brian Chirombo ruri mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu bikorwa byo gukangurira abaturage kwisuzumisha hakiri kare, kurwanya indwara zitandura no guteza imbere ubuzima muri rusange

Back