NGOMA: UMUBANO WA NGOMA NA NYAGATARE WISHIMIWE N’ABATURAGE
Meya wa Ngoma NAMBAJE Aphrodise ati ”Inshuti iruta incuro.”
Icyo ni kimwe mu gitekerezo nyamukuru cyaranze igikorwa cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/03/2017, aho abaturage b’Akarere ka Nyagatare bashyikirije ab’Akarere ka Ngoma toni 34 z’imbuto y’Ibishyimbo. Iyo mbuto y’ibishyimbo ikaba ije kugoboka imiryango igera ku bihumbi 7 yo mu Mirenge ya Remera, Rurenge, Mugesera na Rukumberi mu tugari tumwe na tumwe, yagize ikibazo cy’izuba ryinshi ryishe imyaka, babura umusaruro.
GATARAYIHA Jean Damascène, umuturage wo mu kagari ka Bugera, Umurenge wa Remera, yagize ati”Hari amasinde manini kubera kubura imbuto. Ubu rero ubwo tugize Imana tukaba tuyibonye, ni amahirwe akomeye, twiteguye gutera. Njye rwose n’uyu munsi bayimpaye narara nteye. Nibaduha iyi mbuto rero, turatanguranwa n’ibihe ngo tudacikwa. Nshimiye cyane, cyane mbibanye ku mutima abaturage b’Akarere ka Nyagatare kuko bamenye ko dukeneye imbuto yo gutera kuko twagize amapfa, none bakaba bemeye kwikebaho bakaduha.”
Abayobozi bari muri icyo gikorwa bari bafite ibyishimo byinshi nk’iby’uwo muturage, dore ko ari igikorwa gishingiye ku muco nyarwanda wo kuremya no kuremera umuturanyi, mu gihe ahuye n’ibibazo.
Mu magambo agaragaza ibyishimo biri ku mutima, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise wari waje kwakira iyo mbuto, yagize ati”Mutubwirire abaturage b’i Nyagatare ko uwo mutima wo gukunda Igihugu n’Abaturage tubibashimira. Biduhaye imbaraga kandi bigaragaza ko ubucuti dufitanye ari ubw’agaciro dore ko n’ubusanzwe 'Inshuti iruta incuro'.” Yagaragaje ko imbuto igiye kugezwa kubayigenewe kugira ngo, batanguranwe n’ibihe; yizeza ko icyumweru kirangira abaturage bamaze gutera.
Naho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyagatare Bwana KAYITARE Didace yavuze ko bagize ibihe byiza, bareza ariko bibuka ko abavandimwe babo ba Ngoma, bagize ibihe bibi kandi barigeze kubagoboka muri kamena 2016, ubwo nabo bari bugarijwe n’amapfa. Yagize ati ” Twagize ibihe byiza, muri ki gihembwe cy’ihinga gishize, ariko tumenya ko hano i Ngoma hari abavamdimwe bakeneye imbuto ku mpamvu y’uko batejeje neza. Niyo mpamvu twazanye iyi mbuto y’ibishyimbo kugira ngo tubatabare.”
Muri rusange iki gikorwa ni igikorwa cyo kwishimira, kuko ubufatanye nk'ubu bugaragaza imyumvire myiza y’ubumwe bw’Abanyarwanda no gukunda Igihugu nk’uko tubitozwa na Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back