NGOMA: UMUGANDA W'UKWEZI WABEREYE MU MURENGE WA KIBUNGO

Umuganda w’uku kwezi kwa Kamena, wabaye umwanya wo guhemba abahize abandi mu gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé)no kurwanya ihohoterwa.
Uyu wa gatandatu tariki ya 25/06/2016, ni uwa gatandatu wa nyuma y’ukwezi. Nk’uko bisanzwe, mu Gihugu hose aba ari umunsi w’umuganda. Ku rwego rw’Akarere ka NGOMA, umuganda wakorewe mu Murenge wa Kibungo, Akagari ka Gahima. Umurenge wa Kibungo ukaba waratoranyijwe mu rwego rwo kuwushimira  kuba warahize indi mirenge mu gutanga ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de Santé).
Kimwe n’ahandi henshi mu Karere, aho mu Kagari ka Gahima, mu mudugudu wa Karenge habaye igikorwa cyo gusibura no gukora isuku ku muhanda. Nyuma y’umuganda hatanzwe ibiganiro binyuranye.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Madame KIRENGA Providence afatanyije n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize(RSSB: Rwanda Social Security Board), yatanze ikiganiro ku bwisungane mu kwivuza. Basabye abaturage kwitabira gutanga imigabane yabo mu bimina, no kwimura amafaranga ari ku makonti y’ibyo bimina agashyirwa kuri konti za RSSB. Kuri iyo ngingo y'ubwisungane mu kwivuza, hakaba  harabaye igikorwa cyo guhemba ibimina byabaye indashyikirwa mu gutanga imigabane y’ubwishingizi kugeza ku rwego rwa 100% . Umurenge wa Kibungo  wahize iyindi mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, nawo warashimwe. Hakaba haratanzwe za certificats. Pro-Femmes Twese Hamwe yatanze ibiganiro byo kurwanya ihohoterwa n’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Aha Pro-Femmes ikaba yari yazanye Umuhanzi RIDERMAN, kugira ngo abafashe gutanga ubutumwa, burebana n'iyo ngingo.
Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yaganirije abaturage ababwira ibirebana n'umunsi wo kwibohora uba buri mwaka tariki ya 04/07. Akaba yarasabye abaturage kumenya agaciro gakomeye uwo munsi ufite mu Gihugu, abasaba kuwitegura no kuzawitabira.
 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back