NGOMA: UMUGANDA W’UKWEZI WIBANZE KU ISUKU

Uyu wa gatandatu tariki ya 26/03/2016, ni uwa gatandatu wa nyuma y’ukwezi. Nk’uko bisanzwe, mu Gihugu hose aba ari umunsi w’umuganda. Ubuyobozi bw’Akarere ka NGOMA bukaba bwaragiye kwifatanya  n’abaturage bo mu Mudugudu wa Kacyiru, Akagari ka Ruhembe, Umurenge wa ZAZA mu gikorwa cyo gukora isuku, hatemwa ibihuru biri hafi y’Ikigo cy’amashuri cya TTC ZAZA. Muri uwo muganda hari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Bwana MAKOMBE JMVianney, Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Ngoma, Kirehe na Bugesera Col. Bertin Mukasa CYUBAHIRO, na DPC SSP.  Janvier MUTAGANDA.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa ZAZA, Bwana NYAMIHANA Philippe yatanze ikiganiro kibimburira ibindi cyo gushishikariza abaturage kuzitabira neza gahunda z’Icyunamo no kwibuka ku ncuro ya 22, haba mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo nyirizina no mu minsi ijana ubusanzwe icyunamo kimara. Yabasabye kwitabira ibiganiro mu midugudu yabo no kuzabigiramo uruhare. Mu kiganiro yatanze, Umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka NGOMA, Madame MUKAMIZERO Bellancille, yibukije ababyeyi ko bagomba gusubira ku nshingano zabo, bakarera abana neza, ariko bakibuka no kubyara abo bashoboye kurera. Yabasabye kwitabita amatora y’INCUTI Z’UMURYANGO, zishinzwe kujya zikebura ababyeyi bashaka gutezuka ku nshingano zabo.
Yaba Umuyobozi w’Ingabo Col. Bertin Mukasa CYUBAHIRO yaba Umuyobozi wa Polisi DPC SSP Janvier MUTAGANDA, bose bagarutse ku kibazo cy’abana bava mu mashuri bagashorwa mu mirimo bakiri bato cyangwa se gabashoka inzira y’ubuzererezi. Abaturage bibukijwe ko ibyo atari byo kandi ko hari amategeko ahana umubyeyi wese utakubwa inshingano ze zo kurera neza umwana. Bibukije abaturage ko abana ari rwo Rwanda rw’ejo, ko umubyeyi wese yakagombye kwishimira kuzabona umwana we abaye umuntu muzima, umuyobozi cyangwa ikindi cyiza.
Bwana NSANZUWERA Michel wasigariye umuyobozi w’Akarere, yasabye abatugare kugira isuku, ababwira ko kurera ari inshingano z’umubyeyi ko ariko natazuzuzza neza hashizwemo amategeako amuhwitura. Umushyitsi mukuru, Bwana MAKOMBE JMVianney yagejeje ku baturage indamukanyo ya Guverineri w’Intara ibifuriza kugira ubukire, abibutsa ko bagomba kugira isuku, imaze kuba akarango k’Umunyarwanda, kuko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ahora abifuriza. Yabasabye rero kutamutenguha, dore ko bo ubwabo bamwisabiye kuzongera kubayobora.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA   
Back