NGOMA: UMUNSI MUKURU W’INTWARI WARANZWE N’IBYISHIMO

Tariki ya 01/02 ni umunsi mukuru w’Intwari z’ u Rwanda. Kuri uyu munsi ngarukamwaka, mu Gihugu hose haba hateguwe ibirori n’ibiganiro bigamije gusangira amateka n’akamaro k’uwo munsi. Kimwe rero n’ahandi mu Gihugu, mu Karere ka NGOMA uyu munsi wizihirijwe mu Midugudu; Ubuyobozi bw’Akarere  bukaba bwaragiye kwifatanya  n’Umudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Cyasemakamba mu Murenge wa KIBUNGO. Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Alex KANAYOGE, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Ngoma, Kirehe na Bugesera Col. Bertin Mukasa CYUBAHIRO, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka ngoma, DPC CIP Félix NDAYAMBAJE, n’abakozi b’Akarere bakaba bari baje kwifatanya n’Abaturage b’Umudugudu wa Kiruhura, muri uwo munsi w’ibyishimo n’ibirori byaranzwe n’imbyino zirata Intwari z’u Rwanda n’imikino inyuranye  yakozwe n’amatsinda anyuranye, Imirase y"umucyo, Club-UMUCYO na Club Black Eagles.

 

Mu kiganiro yatanze, Bwana Augustin HARERIMANA, yagaragaje amateka y’intwari z’u Rwanda n’ibyiciro byazo, ashima Ingabo z’u Rwanda zabaye isoko y’ubwo butwari, asaba urubyiruko gutora urugero rwa bakuru babo kugira ngo u Rwanda ruzahore rurangwamo intwari.

 

Umuyobozi w’Ingabo, Col. Bertin Mukasa CYUBAHIRO yabwiye abari bateranihe aho ku Cyasemakamba ko umunsi nk’uyu ubaho kugira ngo abantu bibukireho amateka, banayareberaho atume bubaka ejo hazaza heza. Yibukije ukuntu intamabara yo kubohora Igihugu yatwaye intwari nyinshi, ko ariko ibyo bitaciye intege abandi n’ubwo byari bizwi ko ari intambara ikomeye. Ati” Wanga kumenera Igihugu amaraso, imbwa zikayanywera ubusa”. Yarangije avuga ko intambara iriho ubu ari intambara yo kurandura imyumvire mibi ikiri muri bamwe mu Banyarwanda; hakiyongeraho intambara yo kurwanya ubukene, intambara idakomeye kuko irandurwa ko gukunda umurimo, unoze no gushyira hamwe.

Mu ijambo Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Alex KANAYOGE, yashimangiye ko Umunyarwanda nyawe agomba kurangwa n’indangagaciro zaranze intwari zacu. Yagarutse ku ndagagaciro yo kuba inyangamugayo no kugendera kure ingeso mbi y’ubusambo usanga ituma abantu bamwe na bamwe, bahemuka,  bagatuma gahunda Leta yageneye abatugare zitihuta. Kuko aho kugeza ku baturage ibibagenewe, babyiba bakigwizaho imitungo. Nk’uko insanganyamatsiko ibivuga “DUHARANIRE KWIGIRA, TWUBAKA EJO HAZAZA”, yibukije abaturage gukora umurimo unoze, bagaharanira kwiteza imbere. Amateka rero yacu nk’Abanyarwanda, amateka y’Intwari zacu akaba ari ngombwa kugira ngo tuvomemo ingero z’ubutwari nziza.  Yarangije akangurira abaturage kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze, kuko kwitorera abayobozi biri mu byo intwari zaharaniye.

 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back