NGOMA: UMUNSI W’ABAGEZE MU ZABUKURU WIZIHIJWE MU BYISHIMO.

Kuri iki cyumweru tariki ya 09/10/2016 mu karere ka NGOMA, niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’Abageze mu zabukuru ku rwego rw’Igihugu. Uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, mu  myanzuro yawo No 45/106 yo kuwa 14/12/1990, watangiye kwizihizwa 01/10/1991; ukazajya wizihizwa buri tariki ya 01 Ukwakira. Ubu ku rwego rw’isi ni ku nshuro ya 26, mu gihe mu Rwanda ari ku nshuro ya 16.
Umushyitsi Mukuru mu bikorwa binyuranye byaranze uyu munsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, wabereye mu Murenge wa Mutenderi yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Iguhugu ushinzwe Imibereho myiza no Kurengera Abaturage, Dr. Alivera MUKABARAMBA. Hari kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Bwana MAKOMBE Jean Marie Vianney, Abayobozi b’Inzego z’Umutekano, abagize Inama Njyanama y’Akarere n’abakozi b’Akarere.
Mu ijmabo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti” Duteze imbere abageze mu zabukuru batishoboye, buri wese abigizemo uruhare”, aho yagaragaje ibikorwa byiza byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo nsanganyamatsiko. Yasabye abageze mu zabukuru kutigunga, ahubwo ko bajya basangiza abakiri bato ubumenyi, umuco n’amateka babitse. Yagaragaje ko gahunda nziza zibageraho, ari amafaranga y’ingoboka, ari n’ibindi byo kubitaho, bituruka ku miyoborere myiza y’igihugu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, kandi ko izo gahunda zizakomeza. Abasaza banyuranye bafashijwe, barimo NYIRIMBABAZI Francois w’imyaka 81, wahawe umubyizi n’abayobozi n’abaturage bakamuhingira umurima bagateramo n’imbuto y’ibigori; abasaza KABARAGASA Martin w’imyaka 95 na KAGENZA Straton w’imyaka 84, bahawe matera n’ibindi bikoresho byo mu nzu, bose bavuze ko umunsi bahariwe ubasubizamo icyizere, bakongera kumva babaye bazima ku buryo bibagirwa ko banarwaye. Bishimira ibyo Leta ibakorera, dore ko banatujwe neza, kandi heza mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rukumberi. Barasabira imigisha myinshi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME no kuzakomeza kuyobora u Rwanda. Basaba Imana kubatiza ubuzima, kugirango byibuze bazongere kumwitorera.
Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru, Umunyamamabanga Uhoraho Alivera MUKABARAMBA, yibanze cyane ku ruhare buri wese ashobora kugira mu kwita ku bageze mu zabukuru, uhereye nko ku gikorwa cyari kimaze gukorwa cyo gutanga umubyizi wo guhinga. Yasabye abaturage kuzabagara, ndetse bagafasha uwahingiwe no gusarura. Yashimangiye ko ibikorwa nk’ibyo bisanzwe bikozwe, na Leta igakomeza gahunda zayo zo kwita ku bageze mu zabukuru batishoboye, basususruka, bakava mu bwigunge no kwiheba, byagaragaye ko bituma basaza vuba kurushaho. Yibukije uruhare rw’ubuyobozi bw’umudugudu, uhereye ku gikorwa cyo kugena abagenerwabikorwa kuri gahunda zinyuranye zigenerwa abatishoboye. Yihanangirije abakora nabi, ibigenewe abatishoboye bigahabwa abatabikwiye cyangwa bigacungwa nabi. Yavuze ko n’ubwo ari bake ko abazagaragara bagomba kubiryozwa. Yashoje asaba ko ibyakozwe uyu munsi bitagomba guhagarara ko ahubwo ari ibikorwa bigomba gukomeza. SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back