NGOMA: UMUNSI W’UMUGORE WARANZWE NO KUREMERA ABATISHOBOYE
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 08/03/2017, mu karere ka NGOMA, kimwe no mu Turere twose tw’Igihugu hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Ni umunsi ngarukamwaka u Rwanda rwizihiza kuva 1975, ubu akaba ari inshuro ya 42. Muri uyu mwka wa 2017, insanganyamatsiko iragira iti ”Munyarwandakazi, Komeza Usigasire Agaciro Wahawe”.
Umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise, yagiye kwifatanya n’abaturage b’Umurenge wa RUKUMBERI mu Kagari ka RUBAGO. Ba Mutimawurugo bo mu murenge wa RUKUMBERI bari bawukereye, bamuritse bimwe mu bikorwa binyuranye byabateje imbere, bakora n’akarasisi keza cyane. Mu bagore biteje imbere harimo NIYOMUFASHA Eugénie, umudamu w’imyaka 56, ugaragaza uko yiteje imbere. Yagize ati” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, amaze kumvana mu manegeka, nkaza gutura mu mudugudu mwiza wa Rukumberi, mu nzu nziza irimo amashanyarazi, narahagurutse ndakora. Ubu ndi umufundi wemewe uri no mu ishyirahamwe ry’abafundi, maze kwigurira igare kandi nzi no kuritwara, maze no kugura n’ihene ebyiri. Rwose ndabatumye munshimire uwo mubyeyi” .
Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yagarutse ku mpamvu z’uwo munsi mukuru ariko yibutsa abagore inshingano zabo aho yagize ati “Agaciro mwaragahawe, nimugasigasire, maze u Rwanda rwacu rukomeze kuba icyitegererezo mu guha umugore umwanya akwiye. Uwakabahaye muramuzi, ntimuzamutenguye rero muri gahunda zinyuranye no mu nshingano mufite harimo kurerera neza u Rwanda rw’ejo, abana bakagirirwa isuku, bakajya mu mashuri, bagatozwa indangagaciro z’umuco nyarwanda”.
Mu butumwa bwe, umushyitsi mukuru muri uwo munsi mukuru, Depite NYIRAHIRWA Veneranda yasabye abagore kwishimira ibyiza Leta y’u Rwanda imaze kugeraho mu guha agaciro umugore. Yashimangiye ko ibyo byiza byose bituruka ku miyoborere myiza, ishizwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME. Yasabye abantu bose by’umwihariko abagore gukomeza kwiteza imbere, bakarwanya ubunebwe kandi bagaha agaciro umurimo, ntihagire uwo basuzugura; imirimo itari iy'ubuhinzi nk'ubukorikori n'ibindi igatezwa imbere kandi bagakorana n’ibigega by’imari birimo Umurenge SACCO wabegerejwe. Yabakanguriye ariko gukomera ku nshingano yo kwita ku burere bw’abana no kugira isuku. Yagarutse ku kibazo cy'abana b'abangavu batwara inda zidateganyijwe n'umugoroba w'ababyeyi usigaye usa n'aho wahariwe abadamu cyangwa imiryango ifite amakimbirane kandi wakagombye kuba umwanya wo guhura abantu bakaganira ku buryo bwo kwiteza imbere no kugaruka ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda. Yagaragaje ko ubufatanye bwagaragaye baremera abatishoboye bugomba gukomeza, kuko bufasha abantu kwivana mu bukene. Ariko yatunze agatoki ingeso mbi yo gukubita abagore ishobora kuba ikiri ku bagabo bamwe na bamwe, avuga ko igomba kuranduka ahubwo umugore n’umugabo bakamenya itegeko ry’umuryango, bakuzuzanya, mu guteza umuryango wabo imbere.
Mu bikorwa byaranze uyu munsi mu Karere ka Ngoma harimo igikorwa cy' umwihariko cyo gufasha abatishoboye, hakaba haratanzwe inka, ihene ndetse na matora. Habayeho kandi no gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko. Ku gicamunsi hamwe na hamwe habaye umupira w'amaguru w'abagore. Mu murenge wa Rukumberi hatanzwe inka 3 n’ihene icyenda.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back