NGOMA: UMUNSI W’UMWANA W’UMUNYAFURIKA WIZIHIJWE

Tariki ya 16/06, ni umunsi ngarukamwaka wizihizwaho UMUNSI W’UMWANA W’UMUNYAFURIKA. Kuri uyu munsi, hirya no hino mu Gihugu cyacu, kimwe no muri Afurika hose aba ari umunsi w’ibirori bikomeye byahariwe umwana.
Mu karere ka Ngoma, uyu munsi  ukomeye cyane, wizihirijwe kuri Sitade Cyasemakamba mu birori byiza, byari byahuruje abana benshi cyane, kandi byari biherekejwe n’igikorwa gikomeye cyo kuremera imiryango 40, yahawe inka na Compassion Internationale.
Abavuze bose uhereye ku mwana uhagarariye abandi, bagarutse ku gaciro gakomeye k’uwo munsi, ariko banagaragaza ko Leta y’u Rwanda ikomeje kuba indashyikirwa mu guha umwana umwanya ukomeye. Umwana uhagarariye abandi yashimiye Leta y’u Rwanda ibitaho, ikabaha ijambo kuko bafite Inama y'Igihugu y’Abana; ndetse abana bakaba buri mwaka bahura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, bagasangira nawe, bakamwisanzuraho nk’abana be.
Naho Pasteur KAYITARE Edouard, wari uhagarariye Compassion Internationale, yavuze ko ubusanzwe intego y’uwo muryango ari ukuvana abana mu bukene ubwo ari bwo bwose bubagose, haba ubwo ku mubiri n’ubwo ku mutima. Compassion Internationale ikaba ifasha abana kwiga, no mu bukungu, akaba ariyo mpamvu batanze inka 40 kuri imwe mu miryango ikomokamo abana yitaho. Mu karere ka NGOMA, Compassion Internationale ikaba ikorera mu matorero 13, mu kwita ku bagera 3754.
Umwe mu babyeyi baremewe, Bwana SINDANYURWA Elie, wo mu mudugudu wa Gisaka, Akagari ka Mahango mu Murenge wa Kibungo, yashimiye Compassion Internationale, ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere bubaba hafi. Mu byishimo byinshi yagize ati”Nabayeho mfite igitekerezo cyo korora, mbishyira mu cyifuzo, nkigeza ku MANA. None uyu munsi inzozi zanjye zibaye impamo. Ndashubijwe.”
Mu ijambo rye, Umushyitsi mukuru muri uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yibukije inkomoko y’umunsi w’umwana w’umunyafurika. Aho yagarutse ku butwari abana ba Soweto muri Afurika y’Epfo bagaragaje baharanira uburenganzira bwabo muri Leta yabavanguraga muri byose no mu burezi. Ati” Ku itariki ya 16/06/1976, abo bana rero b’Abirabura, mu butwari bwinshi, imbere y’imbunda baziko nta mpuhwe zibafitiye, BAVUZE OYA, TURABYANZE, TURABIHAKANYE”. Yasabye abana kuba intwari nk’abo bana bo muri Afurika y’Epfo, ariko bakanarebera ku ntwari z’u Rwanda zarumeneye amaraso, zikarubohora ku buyobozi bubi bwahezaga bamwe mu bana barwo. Yabwiye bana ati” Ng’ubwo ubutwari tubasaba ku rugamba tubasaba kujyaho, urugamba rwo kurwanya ubukene, ubushomeri, ibiyobyebwenge binyuranye n’icyorezo cy’indwara ya sida.
Agarutse ku nsanganyamatsiko y’umunsi igira iti "UBUREZI BWIZA NI UMUSINGI W’EJO HEZA H’UMWANA”, yababwiye ko abana b’u Rwanda bafite amahirwe kuko bafite Leta ibitaho ku buryo bwose aho yabashyiriyeho ihuriro ryabo, amashuri akaba yarabegerejwe. Ati” Kugira ngo igihugu kigire iterambere rirambye, ni uko abatugare bacyo bajijuka. Uburezi bufite ireme, uburezi kuri  bose ni ingamba ihamye ya Leta y’u Rwanda, ni icyerekezo dukesha imiyoborere myiza  dukomora kuri  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.”
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA


Back