NGOMA: UMURYANGO AEGIS TRUST WATANGIJE GAHUNDA Y’UBUREZI BUGAMIJE AMAHORO MU RWANDA
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10/02/206, mu Karere ka NGOMA, Umuryango AEGIS Trust watangije Gahunda y’Uburezi Bugamije Amahoro(RPEP:Rwanda Peace Education Programme). Icyo gikorwa kikaba kizakorwa hakoreshejwe gahunda y’imurika ryimukanwa rizabera muri IPRC-East , rikamara ibyumweru bibiri.
Icyo gikorwa cyo gutangiza gahunda y’Uburezi Bugamije Amahoro mu karere ka NGOMA, kikaba cyatangijwe hari intumwa ya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame BYUKUSENGE Madeleine n’Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Bwana Alex KANAYOGE.
Umuryango AEGIS Trust, ubusanzwe ni umuryango ugamije gukumira jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu, ibyo ukabigera ho uteza imbere ubumwe mu bantu, indangagaciro za kimuntu no kugira impuhwe, gusesengura ndetse kugira ibikorwa bigamije kurushaho kubaka umuryango wuje amahoro.
Mu kiganiro cye cyo gusobanura ibikorwa bya AEGIS Trust na Gahunda y’Uburezi Bugamije Amahoro(RPEP) Madame Anita KAYIRANGWA, yavuze ko akarere ka NGOMA kabaye akarere ka 14 mu Turere 20, AEGIS Trust iteganya gukoreramo gahunda y’Uburezi Bugamije Amahoro(RPEP). Iyi gahunda ikaba ikoresha ibikorwa binyuranye, harimo imurika ryimukanwa, ubuhamya, ibiganiro mpaka n’ibiganiro bisanzwe n’Ikinamico Musekeweya. Iyi gahunda y’Uburezi Bugamije Amahoro kandi ikaba iterwa inkunga n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’ubusabane Bigamije Amahoro(IRDP), Radio ya Benevolencija na USC-Shoah Foundation. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri AEGIS Trust iteganya kumara mu karere ka NGOMA, uretse imurika n’ibiganiro bizatangwa, hazaba n’amahugurwa y’abarimu 40 ku nyigisho zizabafasha kumva no gusobanukirwa neza amateka, Jenoside n’ibijyanye ko kubaka amahoro mu Rwanda.
Mu Kiganiro kirambuye cyane Bwana NAHIMANA, yagaragaje ibice bitatu by’ingenzi imurika rikoresha:
- Amateka y’u Rwanda yaranzwemo amacakubiri kuva abazungu bagera mu Rwanda;
- Inkuru eshatu zikubiyemo ubuhamya burebana na Jenoside: Inkuru ya OLIVIER, inkuru ya EDOUARD n’inkuru ya GRACE;
- Amatsinda anyuranye yo hirya no hino mu gihugu y’abantu bari baramunzwe n’amacakubiri ariko ubu akaba ari intangarugero mu bikorwa byo kubaka amahoro.
Nyuma y’ibiganiro byiza byatanzwe na Aegis Trust, Abayobozi bari bitabiriye icyo gikorwa batanze ubutumwa.
Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Bwana Alex KANAYOGE, yashimiye cyane AEGIS Trust n’abari bitabiriye ibyo biganiro, barimo abakozi bafite mu nshingano zabo uburezi, Abayanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abayobozi b'ibigo by'amashuri, abanyeshuri bahagarariye abandi; asaba cyane cyane urubyiruko kwima amatwi udutsiko tunyuranye tuvuga nabi Leta, ababwira ko bakwiye kubona ko abasebya Igihugu baba babeshya kandi nabo bibeshya, bityo asaba buri wese kunyomoza no kurwanya ibyo bihuha. Yabasabye ko bashyigikira Vision za nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ubasaba gukora bakihesha agaciro, ntitumutenguhe, dore ko twanisabiye ko havaho inzitizi zose kugira ngo akomeze kutuyobora.
Mu ijambo rye, Intumwa ya Guverineri Madame BYUKUSENGE Madeleine, yatangiye ashimira AEGIS Trust mu bikorea byiza byayo byo gusura uturere no kwigisha Abanyarwanda kubana mu mahoro. Yagize ati” Ibi ni ibintu bikomeye, abantu bafite ibikomere, hari n’abarwayi batazi ko barwaye; ibyo bikaba bigaragazwa n’aho Aegis Trust banyuze, abantu bagaturika bakarira kubera ko baba batazi uburwayi bwabo. Ni iby’igiciro gikomeye kuko ntitwatera imbere tugifite abantu bakomeretse, tugifite abantu bacyinagiye imitima. Ibyo ntitwabyubakiraho ngo dutere imbere”. Yarangije asaba abarimu bagiye guhugurwa, kuyajyamo babikunze no kuba imbuto z’amahoro, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukora gahunda zafasha abaturage gusura iryo murika kugira ngo abaturage banywe kuri uwo muti, bakire ibikomere.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA