Ngoma: Umuyobozi w’Akarere ayoboye Inama y’Imyiteguro y’Ibizamini bya Leta

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma NIYONAGIRA Nathalie kuri uyu wa Mbere taliki 07/07/2025 yayoboye inama yateguwe hagamijwe kunoza imyiteguro y’ikorwa ry’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye n’icyiciro rusange mu mwaka wa 2025.

Iyo nama yahurije hamwe abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe uburezi mu mirenge, inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa, igamije gufatanya mu gutegura no kunoza uko ibizamini bizakorwa mu mutuzo no gucunga umutekano wabyo.

Ibizamini biteganyijwe gutangira ku wa Gatatu tariki ya 09 Nyakanga 2025, ahazakora abanyeshuri barangiza icyiciro rusange (Tronc Commun) hamwe n’abarangiza amashuri yisumbuye.

Umuyobozi w’Akarere yashimangiye ko umutekano, kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri n’iy’abarimu, gutunganya aho ibizamini bizabera byoes byamaze gukorwa igisigaye ari ukugeza ibizamini ku ma site bizakorerwaho.

Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ubushake bwo gukomeza ubufatanye n’inzego zose kugira ngo ibizamini bya Leta muri uyu mwaka bizagende neza.

Abayobozi mu nzego z'uburezi bari bitabiriye inama itegura itegurwa ry'ibizamini bya Leta

Abagize inzego z'umutekano basanzwe bagira uruhare mu migendre myiza y'umutekano w'ibizamini bya Leta nabo bari bitabiriye inama itegura ikorwa ry'ibizamini bya Leta.

Back