NGOMA: UTURERE TWA NGOMA NA GASABO TWATANGIYE UMUBANO

Uturere twa  Ngoma na Gasabo, twatangiye ku mugaragaro  umubano. Uwo mubano ukaba ugamije guhanahana ubumenyi n'ubunararibonye mu guteza imbere abaturage. Ibyo byagararajwe uyu munsi tariki ya 26/08/2016, mu ruzinduko  Abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Gasabo bakoreye mu karere ka NGOMA. Muri urwo ruzinduko, nyuma yo kwakirwa n’ubuyobozi n’abakozi bose b’Akarere ka ngoma, habayeho urugendo rwo gusura ibikorwa by’indashyikirwa bifitiye abaturage akamaro. Igikorwa cyasuwe kw’ikubitiro ni umurima w’inanasi uri mu murenge wa Mugesera,  ufite ubuso bwa hegitari 835. Iki gikorwa cyashimishije kandi gitangaza abayobozi n'abakozi b’akarere ka GASABO ku mpamvu z'uko ubu butaka bwahujwe biturutse ku bushake n’umuhati by’abaturage. Uretse n'ibyo ni ahantu habereye amaso, uwo murima ukaba n' ikigega cy’ubukungu kuko abaturage bafitemo amapariseri badatinya kukubwira ko bakirigita ifaranga kuko ufite hegitari imwe y’inanasi, yinjiza amafaranga ibihumbi magana atanu ku kwezi, mu gihe cy’isarura!
Hasuwe na none igikorwa kigamije kuhira imirima mu Murenge wa Rurenge. Ni igikorwa cyo kubaka icyuzi, kizafasha abaturage bafite ubutaka buri hejuru ya hegitari 300, kuhira imirima yabo iri mu misozi atari mu bikombe n’imibande nk'uko bimenyerewe. Akaba ari igikorwa cya Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigega cy’Ubuyapani kigamije Ubufatanye Mpuzamahanga JICA.
Mu kiganiro, yagiranye  n’abanyamakuru ari kumwe na Visi-Perezida w’Inama Nyanama y’Akarere ka Gasabo, Bwana MUNYANDIDA Pascal, Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA, Bwana NAMBAJE Aphrodise yavuze ko ubusanzwe muri kamere muntu, umubano ari ngombwa kubera ko umuntu yabereyeho kubana. Yashimangiye ko umubano hagati y’uturere twa Gasabo na Ngoma, ari nk’ishuri rizajya rifasha uturere twombi guhanahana ubumenyi n'ubunararibonye, kugira ngo turusheho guteza imbere abaturage batwo. Ku mpamvu z’imiterere y’Akarere ka Ngoma, Akarere ka Gasabo kazajya kaza kwiga uburyo icyaro gishobora gutezwa imbere, ariko n’Akarere ka Ngoma kajye kwigira kuri Gasabo uburyo kateza imbere igice cyako cyitwa umujyi wa Ngoma. Yashimiye abayobozi b’Akarere ka Gasabo, abasezeranya ko n’Akarere ka Ngoma kazategura vuba urugendo rwo kubasura, kuko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge.
Visi-Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, Bwana MUNYANDINDA Pascal, wari waje ayoboye abandi, yavuze ko bishimiye ibyo babonye, uhereye ku murima w’inanasi wo mu Murenge wa Mugesera wababereye ishuri rikomeye kuko wabahaye icyerekezo cy’ibyo bashobora gukora dore ko Gasabo n’ubwo ari Akarere k’umujyi, imirenge 8 kuri 15, ari iy’icyaro. Yavuze ko banyuzwe n’umushinga wo kuhira imirima kuko ari icyerekezo cyiza cyo gutuma habaho kwihaza mu biribwa. Yashimye urugwiro bakiranywe, avuga ko naryo ari isomo bavanye I Ngoma.
Urwo ruzinduko kandi rwaranzwemo n’imikino n’ubusabane. Mu mupira w’amaguru amakipi yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe,  no muri Volley-ball, umukino usozwa, ari iseti imwe kuri imwe.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back