Ngoma yongeye kwisubiza igikombe cy’amarushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw'Intara y’Iburasirazuba
Kuri iki cyumweru, mu Karere ka Ngoma habereye imikino ya nyuma y'Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba. Ikipe z’aka Karere mu mukino wa Volleyball y’abakobwa ndetse n’abagabo zongera kwitwara neza zisubiza ibikombe zishimangira ubudahangarwa bwazo muri iyi mikino ihuza imirenge.
Iyi mikino yari yahuje amakipe yitwaye neza mu turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasirazuba, yitabiriwe n’abafana benshi bari baturutse mu bice bitandukanye, baje gushyigikira amakipe yabo.
Mu mukino wa nyuma wa Volleyball mu bagabo, ikipe y’Akarere ka Ngoma yatsinze ikipe ya Bugesera amaseti 3-0, ishimangira ubuhangange bwayo muri uyu mikino. Naho mu bagore, ikipe y'Akarere ka Ngoma nayo yegukanye igikombe itsinze iya Kayonza amaseti 3-0.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence RUBINGISA, wari witabiriye iyi mikino, yashimiye cyane abakinnyi, abatoza n’abafana bitanze kugira ngo iyi mikino igende neza. Mu butumwa bwe, yagize ati: "Iyi mikino igaragaza ishusho y’ubumwe n’ubusabane mu Banyarwanda, kandi ni umwanya mwiza wo gukangurira abaturage gukunda siporo no kuko umuntu ukora siporo agira ubuzima bwiza. Yakomeje yibutsa abitabiriye iyi mikino ndetse n’abaturage b’Intara y’Iburasirazuba muri rusange ko u Rwanda rwitegura ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 abasa abaturage bose kuzitabira gahunda za kwibuka ndetse n’ibindi bikorwa byose bizaba biteganyijwe aho batuye bakabigiramo uruhare”.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence RUBINGISA yashimye abafana bitabiriye ari benshi imikino ya nyuma y'Umurenge Kagame Cup
Ibirori byasojwe n’igikorwa cyo gutanga ibihembo ku makipe yegukanye imyanya ya mbere ndetse n’andi yitabiriye akitwara neza mu irushanwa Umurenge Kagame Cup 2025.

Amakipe yitwaye neza yahawe ibikombe by'ishimwe asabwa kwitegura kuzahagararira Intara y'Iburasirazuba neza


Imikino ya nyuma yari yitabiriwe n'abayobozi batandukanye baje gushyigikira amakipe yabo.

Abafana nabo bari baturutse mu turere dutandukanye tugize iyi Ntara y'Iburasirazuba baje ku bwinshi.

Andi mafoto yaranze imikino ya nyuma y'Umurnge Kagame Cup 2025 ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba


