NGOMA:INAMA NJYANAMA YEMEJE INGENGO Y’IMARI IVUGURUYE

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 22/01/2016, Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma  yarateranye. Ingingo z’ingenzi  iyi nama y’Inama Njyanama yasozaga manda y’imyaka itanu yizeho ni:

-           Kwemeza ingengo y’imari y’Akarere 2015-2016 ivuguruye;

-          Kwemeza gahunda y’amasoko 2015-2016 ivugurye;

-          Kurebera hamwe aho imihigo ya 2015-2016 igeze.

Iyi nama y’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yayobowe na Visi-Perezida Dr. KANOBANA Methusalem, ikaba yari yatumiwemo  Abayobozi b’inzego z’umutekano   harimo Col. Bertin Mukasa CYUBAHIRO, umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa NGOMA, KIREHE na BUGESERA, ushinzwe Polisi mu karere ka Ngoma, DPC CIP Félix NDAYAMBAJE, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abakozi b’Akarere n’Abanyamakuru.

Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi, Bwana NDAYISABA Steven yagaragaje aho imihigo igeze. Muri rusange imihigo irakomeze ariko hakaba harafashwe ingamba zo gukoresha imbaraga nyinshi mu kurangiza imihigo, dore ko ibihe tuvuyemo n’ibindi by’inzibacyuho tugiyemo,  ari ibihe bitwara imbaraga mu bindi bikorwa.

Ku birebana n’ingengo y’imari, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana Alex KANAYOGE, yagaragaje uko ingengo y’imari 2015-2016 yatowe yari imeze, uko yabonetse n’uko yakoreshejwe; anagaragaza uko iyo ngengo yavuguruwe hafatiwe ku bintu binyuranye. Hakaba haragaragayemo ikibazo cy’imisoro n’amahoro byakirwa n’Akarere, yajemo amavugururwa anyuranye. Nyuma y’ibiganiro birambuye ingengo y’imari y’Akarere ka NGOMA 2015-2016, yaremejwe maze iva kuri 11,866,685 igera kuri 12,065,745,535 bivuga ko yiyongereyeho 1,6%.

Ku birebana n’amasoko, umukozi ushinzwe amasoko, Bwana RUBIBI Protais, yagaragaje ko amasoko nayo yavuguruwe hagendewe ku bintu binyuranye ariko cyane cyane amasoko y’inyingo z’amasoko y’umwaka utaha wa 2016-2017, ndetse n’amasoko yakuwemo.

Aganira n’itangazamakuru  Visi-Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Dr. KANOBANA Methusalem, yabwiye abanyamakuru ko Akarere ka NGOMA gakomeje gushyira hamwe imbaraga muri gahunda y’urunana mu mihigo, bityo Akarere kakaba kizera gukomeza kuba mu Turere twa mbere mu kwesa imihigo. Aha yamaraga impungenge abanyamakuru ku kibazo cy’umuhigo wa Biogaz cyari  cyavuzweho  cyane mu nama.  Akaba yarababwiye ko kubera ko  uruhare rw’umuturage mu kubaka biogaz, rusigaye ari ruto cyane kandi ko n’ubuhanga busigaye bukoreshwa mu gukora biogas bworoshye biogas zizihuta. Ibyo bigashimangirwa ko n’amafaranga arebana n’uruhare Leta itanga mu gufasha umuturage kubaka biogas ahari. Inama Njyanama ikaba yarakomeje imirimo yayo kuwa gatandatu tariki ya 23/01/2016.

 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA

Back