NGOMA:UMUNSI W’UMUGORE WARANZWE NO KUREMERA ABATISHOBOYE
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/03/2016, mu karere ka NGOMA, kimwe no mu Turere twose tw’Igihugu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore. N’ubwo ibirori by’uwo munsi ngarukamwaka byabaye nyuma y’imvura, ntibyabujije ko abaturage bitabira ibirori ari benshi kandi babukereye.
Abayobozi b’Akarere ka NGOMA, barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise, bagiye kwifatanya n’abaturage b’Umurenge wa MUTENDERI. Ba Mutima w’urugo bo mu murenge wa MUTENDERI, bari bawukereye, bamuritse ibikorwa binyuranye by’indashyikirwa, byabateje imbere; bakaba baransinye n'imihigo n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa MUTENDERI. Umuyobozi w’Akarere akaba yari kumwe n’Abayobozi b’Akarere Bungirije bombi, Bwana RWIRIRIZA JMVianney ushinzwe ubukungu na Madame KIRENGA Providence ushinzwe imibereho myiza, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana KANAYOGE Alex.
Mu ijambo Umuyobozi w’Akarere yavuze, yasabye abagore ndetse n’abakobwa bari muri ibyo birori ko bagomba guhora bazirikana ko ubu bafite agaciro, mu gihugu gifite agaciro mu ruhando mpuzamahanga, kubera Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME. Ko rero bagomba gukora, bakaba ba Mutima w’urugo, bakarerera u Rwanda neza, bakihesha agaciro, ntibamutenguhe.
Mu rwego rwo gushimangira insanganyamatsiko igira iti” Twimakaze Ihame ry’uburinganire, Turushaho Guteza imbere Umugore”(Step it up for Gender Equality, Strive for Women empowerment”), uwo munsi ntiwaranzwe n’ibirori gusa, ahubwo habayeho n’igikorwa cyo kuremera abagore batishoboye, bityo mu Murenge wa Mutenderi haboneka inka 4 n’ihene 23. Iki gikorwa cyo kuremera abagore batishoboye kikaba cyarabyae mu mirenge yose y’Akarere. Umurenge wa Mugesera wo ukaba waragize akarusho ko gusezeranya imiryango 123 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back